Brunei:Ababana bahuje igitsina akabo kashobotse hasohotse itegeko ryo kubatera amabuye kugeza ku rupfu

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years

Muri Brunei igihugu gito giherereye mu Kirwa cya Borneo,hatangijwe amategeko mashya ya Shariya akakaye arimo igihano cyo kwicisha amabuye indaya n’abaryamana bahuje igitsina.

Muri iki gihugu kiyobowe na Sultan Hassanal Bolkiah,aya mategeko yatangiye kubahirizwa nyuma y’imyaka myinshi agenda atinzwa.

Aya mategeko afite ibihano birimo kandi guca ibiganza n’ibirenge abajura atumye igihugu cya Brunei kiza ku mwanya wa mbere mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, kigendeye ku mategeko ya Shariya ku rwego rw’igihugu, mu gihe aya mategeko yari amenyerewe mu burasirazuba bwo hagati nko muri Arabia Saoudite.

Nk’uko AFP, dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo ibyaha byo gufata ku ngufu no kwiba nabyo bihanishwa urupfu kandi ko amategeko menshi mashya, nk’igihano cy’urupfu ku muntu watuka Umuhanuzi Mohammed akoreshwa ku bantu bose baba Abasilamu cyangwa abatari Abasilamu.

Gusa ibi rero byamaganwe na benshi hirya no hino ku Isi, mu gihe Umuryango w’Abibumbye wafashe aya mategeko nk’aya kinyamanswa, naho ibyamamare nka George Clooney n’umuririmbyi Elton John (bizwi ko aryamana n’abo bahuje igitsina) basaba abantu kwanga kwinjira mu mahoteli y’iki gihugu cya Brunei.

Umuyobozi w’iki gihugu Sultan Hassanal Bolkiah,mu ijambo yagejeje ku banyagihugu atangaza ingengabihe nshya ya Kisilamu kuri Convention Center iherereye mu murwa mukuru Bandar Seri Begawan, yavuze ko yifuza kubona inyigisho za kisilamu zirushaho gukomera.

Nyuma yaho nibwo Guverinoma yemeje ayo mategeko mashya ndetse atangira kubahirizwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years