Brig Gen Lapthe yemeza ko u Rwanda ruzamera nk’imirasire y’izuba izamurikira umugabane wose

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Brig Gen. Lapthe Flora wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi myitozo,Ashingiye ku mateka y’urwango Abanyarwanda baciyemo ariko bakaza kwiyunga, yemeza ko u Rwanda ruzamera nk’imirasire y’izuba izamurikira umugabane w’afurika wose.”

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yatangaje ko gusura uru rwibutso byari mu rwego rwo kwereka abitabiriye imyitozo ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Brig Gen Lapthe ati “Iki ni igihe gikomeye kandi cy’amarangamutima kuri njye, mfite amarangamutima y’umujinya kandi numva ndakariye cyane gutsindwa kw’Umuryango Mpuzamahanga. Ni ugutsindwa kw’ikiremwamuntu muri rusange, ariko amakuru meza ni uko bitangaje kubona intambwe nini igihugu cyateye mu myaka 24 ishize.”

Avuga ko Abanyarwanda baciye mu mateka ateye agahinda kubera politiki ishingiye ku ivangura no kwanganisha abenegihugu, ariko yareba aho u Rwanda rugeze mu bwiyunge n’iterambere akavuga ko ruzatanga isomo ku mahanga.

Agira ati ”Ikintu gikomeye cyavuye muri ako kababaro isi yakwigira ku Banyarwanda, ni intwaro yo kubabarira ndetse no gutera intambwe yo kongera kubaka igihugu.Isi yagakwiriye kuza hano kwiga, ntekereza ko mu gihe kitari kera cyane u Rwanda ruzahinduka diyama y’Afurika, ruzamera nk’imirasire y’izuba izamurikira uyu mugabane wose”.

Brig Gen Lapthe avuga ko we na bagenzi be bakuye mu Rwanda isomo ry’ingaruka ziterwa no kudakora ibikwiriye nk’abanshinzwe umutekano.

Mugenzi we uyobora abari mu myitozo, umunya-Botswana Brigadier Simon Barwabatsile akomeza asobanura ko mu myitozo bakorera i Gako mu Bugesera, buri gihugu gifite isomo gitanga.

Brigadier Barwabatsile ati ”Ubunararibonye ibihugu byazanye bunyereka ko buri wese akeneye undi hatitawe ku gukomera kw’igihugu runaka, na none uruhare rwa buri muntu mu kubungabunga amahoro yaba umusirikare cyangwa umusivili rurakenewe cyane.”

Abasirikare n’abapolisi barimo gukorera imyitozo mu Rwanda mu Kigo cya Gisirikare cya Gako,baturuka mu bihugu bigera kuri 12 n’abo mu miryango 3 mpuzamahanga birimo Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Morocco, u Buholandi, Congo Brazzaville, u Rwanda, Senegal na Zambia.Iyi myitozo yateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years