Brezil:Abagororwa 57 bishwe, 16 bicwa bacagaguwemo ibice bice

  • admin
  • 30/07/2019
  • Hashize 5 years

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga abagororwa bagera 52 bo muri gereza yo mu gihugu cya Brezil biciwe mu imyigaragambyo yabereye mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Umuyobozi w’iyo gereza yitwa Altamira muri Leta ya Para,Jarbas Vasconcelos, yatangaje ko abagororwa 16 muri bo bishwe batemaguwemo ibice bice.

Vasconcelos yavuze ko ukurwana hagati y’abanyabyaha muri iyi gereza ya Atlamira yatangiye mu masaha y’igitondo igihe barimo bafata ifunguro rya mu gitondo.Muri ako kanya iryo tsinda ry’abagororwa ryashatse kwigabiza n’ikindi gice cya gereza ariko abashinzwe umutekano barabahagarika.

Iyi nkuru ya Aljazeera iravuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera igihe abategetsi bazaba bamaze gushakisha ibice byose by’iyo gereza byabayemo uko gushyamirana.

Leta yatangaje ko igiye gukora iperereza ikamenya inkomoko y’uko gushyamirana.

Ugushyamirana mu magereza yo muri Brezil birasanzwe kuko imyigaragambyo yabayeho mu kwezi kwa Gicurasi , yahitanye imbohe 55 aho zishwe habaye imirwano hagati yabo mu magareza ane muri Leta ya Amazonas.

Mu mwaka wa 2017, abarenga 120 barishwe mu magereza yose ari muri za Leta zo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Brezil ni iya gatatu ku isi ifite umubare munini w’imbohe aho muri Kamena 2016 habarurwaga imbohe 726,712.

Imashyirahamwe y’aharanira uburenganzira bwa muntu ashinja Leta ya Brezil kuba nta kintu kigaragara ikora kugirango icyemure ikibazo cy’abagororwa benshi cyane bari mu mazagereza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/07/2019
  • Hashize 5 years