Brazil yamaze kwirukana umutoza Dunga kubera umusaruro mubi

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years

Byabaye nko kugwisha ishyano ki ikipe y’igihugu ya Brazil ubwo byayinaniraga kurenga amajonjoramu muikino y’igikombe cya Copa America Centeneio. Abakunzi ba Brazil bakaba batanishimiraimye mu myanzuro ajya afata yitwaje ko yabereye iyi kipe kapiteni akanayitwarmo ibikombe. Ngiyo imvo n’imvano yo kwirukanwa kwa Carlos Dunga muri Brazil.
Dunga wamaze kwamburwa ikipe ya Brazil

Ni mu mikino yo guhatahnira igikombe cyi’ibihugu bigize Amerika y’amajyepfo. Kuri ubu kirikuba ku nshuro yacyo y’ijana, akaba ariyo mpamvu bacyise Centenerio bakanatumira ibihugu bitari bisanzwemo ndetse kikanabera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nayo ubundi itabarizwa muri ibyo bihugu. Mu mikno yo mu matsinda rero Brazil yanganyije umwe (na Ecuador 0-0) itsinda umwe (Haiti 7-1) nyuma isoza itsindwa na Peru 0-1 maze isererwa gutyo. Ngo ni ubwa mbere iki gihugu cy’igihangange kinaniwe kurenga amatsinda kuva mu 1987.Uyu mugabo ubundi yitwa Carlos Caetano Bledorn Verri nubwo benshi bamuzi nka Dunga. Kuri uyu wa kabiri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil, national football confederation (CBF) ryatangaje iyirukanwa rye nyuma ty’inama yabereye I Rio De Janeiro. Uyu kandi ntiyagiye wenyine kuko yajyanye na coordinator y’ikipe witwa Gilmar Rinaldi

Uwabaye afashe ikipe ni mugabo w’imyaka 55 witwa Tite, yarasanzwe atoza ikipea y’iwabo ya Corinthians. Uyu akaba ariwe ugiye kazaba atoza mu mikino Olympic y’I Rio De Janeiro. Agiye kujya ku gitutu gikomeye kuko kugeza ubu icyi n cyo gikombe Brazil itaratwara mu mateka yayo. Uyu Tite yayboye ikipe ya Soa Paulo anatwara igikombe cya shampiyona muri 2011 no muri 2015. Muri 2012 yatwaye Champions legue yabo izwi nka Copa Libertadores anatwara igikombe cy’isi cy’ama Club. Dunga wirukanywe yatangiye gutoza 2006 ubwo yatangiriraga kuri Brazil. Mu mwaka wakurikiyeho yabajyanye muri Copa America yabereye muri Venezuela. Yaje kwirukanwa muri 2010 ubwo Ubuholandi bwamusezererago muri ¼ cy’igikomb cy’isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo. Yahise ajya gutoza ikipe ajya gutoza ikipe yakuriyemo ya International. Muri 2014 yaje kongera guhamagarwa ngo asimbure Luiz Felipe Scolari ku mirimo yo gutoza Brazil nyuma yo kwandagazwa n’abadage imbere y’abenegihugu mu gikombe cy’isi bari bakiriye (7-1)

.Dunga,yari kapiteni wa Brazil mu gikombe cy’isi cyo mu 1994 baje no gutwara. Kimwe mu bindi abantu benshi bamunengaga ni ibyemezo byo kwirukana bamwe mu bakinnyi bakomeye yitwaje igitinyira n’ibigwi afite. Nkubu nta muntu wumva ukuntu yamaze guca uwahoze ari kapiteni we Thiago Silva aho avuga ko ngo atajya abona imikinire ye. Nyamara ni kapiteni wa ParisSaint Germain ndetse ntajya abura mu ikpe y’abakinnyi 11 beza bakina ku mugabane w’I Burayi. Undi batahuzaga ni Philippe Coutihno n’ubwo we yamuhamagaraga



Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years