Brazaville: Polisi yitabaje ibyuka bihumanya mu guhagarika abigaragambya

  • admin
  • 21/10/2015
  • Hashize 9 years

Uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira 2015, I Brazaville muri Leta ya Congo ibintu byasubiye I Rudubi kuko haramukiye imvururu n’imyigaragambyo hagati y’abaturage badashaka manda ya gatatu ya Perezida w’icyo gihugu Denis Sassou Ngwesso.

Abashinzwe umutekano muri iki gihugu cya Congo Brazaville bagerageje guhagaika imyigaragambyo y’abadashaka ko itegeko nshinga rihindurwa hariya mu gihugu cyabo maze ngo Perezida Sassou Ngwesso akaba yayobora indi manda ya gatatu.Mu rwego rwo guhagarika iyi myigaragambyo Polisi yakoresheje ibyuka bihumanya igerageza kubitera abaturage bigaragambyaga.


Perezida Denis Sassou N’Gwesso

Ubusanzwe itegeko nshinga rirebana na manda umukuru w;Igihugu yemerewe kuyobora hariya muri Congo Brazaville rivuga ko nta muntu wemerewe kuba Perezida wa Repuburika yabo afite imyaka irenga 70 mu gihe Perezida Sassou Ngwesso we kuri ubu afite imyaka 72 y’amavuko akaba ari nayo mpamvu hifuzwa guhindura itegeko nshinga kugirango Perezida uri ku butegetsi abe yakongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Congo Kinshasa.


Bimwe mu byatwikiwe mu myigaragambyo

Iyi myigaragambyo yabereye mu mu mujyi w’ubucuruzi wa Pointe Noire hakaba hangiritse ibintu bitandukanye harimo n’amazu menshi yatwitswe n’aba baturage. Umwe mu babarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Pan African Union for Social Democracy, bwana Tsaty Mabiara we yatangarije ikinyamakuru Bbc dukesha iyi nkuru ko intego y’iyi myigaragambyo ari ugukumira umushinga w’ihindurwa ry’itegeko nshinga uzatorwa ku wa 25 Ukwakira 2015.

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/10/2015
  • Hashize 9 years