Br. Gen. Aloys Muganga wari gusubiriramo urukiko ibyo avuga yumvanye Col. Tom Byabagamba ntiyabonetse

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 8 years

Umutangabuhamya Br. Gen. Aloys Muganga wari gusubiriramo urukiko ibyo avuga yumvanye Col. Tom Byabagamba ntiyabonetse, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016, urukiko rwanzura ko ikiciro cyo kumva abatangabuhamya kirangiriye aho.

Ubwo inteko iburanisha yinjiraga mu cyumba cy’iburanisha, ku isaha ya saa 09h 44, umucamanza Maj. Madudu Assiimwe uyoboye inteko iburanisha urubanza rwa Col. Tom Byabagamba, (Rtd) Br. Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François yabwiye ababurana ko Br. Gen. Aloys Muganga ataje ku mpamvu z’akazi kandi ngo ntazaboneka vuba, dore ko amaze inshuro 2 aza gutanga ubuhamya ntihaboneke umwanya. Urukiko rwavuze kandi ko rusanga ibyo rwumvise ku batangabuhamya baciye imbere yarwo bihagije kuko bigaruka ku bintu bimwe, bityo hagomba gukurikiraho icyiciro cy’imyanzuro.

Umwunganizi mu mategeko wa Col. Tom Byabagamba, Me Valerie Gakunzi yabwiye urukiko ko abona ari ibintu bishya urukiko ruzanye, asaba ko nk’uwo mutangabuhamya wari waritabiriye urukiko yagakwiye kuza bakamwumva kuko imyanzuro izakorwa izagendera ku byo abatangabuhamya bavuze. Urukiko rwasabye abunganizi mu mategeko bari bitabiriye gushaka umunsi bazaza gutanga imyanzuro, Me Gakunzi na Me Milton Nkuba wunganira Sgt Kabayiza François bari babashije kuboneka bamaze kwiherera babwira urukiko ko abunganizi bose bazaboneka ku 2 Werurwe 2016. Br. Gen. Aloys Muganga yari yaramaze gushinja Col. Tom Byabagamba mu nyandikomvugo yagiranye n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, yari umutangabuhamya wa kabiri nyuma ya Col. Jill Rutaremara.

Biteganyijwe ko hazakurikiraho icyiciro cyo kwanzura (abunganizi n’abaregwa bavuga ku byavuzwe n’abatangabuhamya) no kumva ibyo ubushinjacyaha busabira abaregwa nyuma hakazakurikiraho gusoma urubanza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/02/2016
  • Hashize 8 years