Bosenibamwe Aimé watangazaga abantu benshi kubera imbaraga ze mu mirimo y’ingufu yitabye Imana

  • admin
  • 23/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.Muri Nyakanga 2017 nibwo Bosenibamwe Aimé wahoze ayobora Intara y’Amajyaruguru, yagizwe umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco.

Urubuga rwa Twitter rwa NRS rwemeje aya makuru, aho rwagize ruti “N’Umubabaro mwinshi, turabamenyesha ko kuri uyu wa Gatandatu, 23 Gicurasi, Uwari Umuyibozi Mukuru wa NRS, Aimé BOSENIBAMWE yitabye Imana. Abakozi, Inshuti n’umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Nyakwigendera yavukiye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba mu Murenge wa Kanama akaba apfuye afite imyaka 50.

Bosenibamwe Aimé yari umuyobozi uzwiho umurava mu kazi ke gasanzwe, agaragara nk’umuntu w’umunyembaraga n’umurava udasanzwe nk’uko byakunda kugaragara mu bikorwa by’umuganda cyangwa se ibindi bikorwa by’amaboko abayobozi bagiramo uruhare.

Hari abayobozi benshi bahagarikira abaturage mu mirimo itandukanye y’amaboko bakayibakoresha ariko kuri Bosenibamwe we byari ikinyuranyo, kuko ahubwo hari n’aho abaturage bagaragaza ubunebwe ariko we ntacike intege ndetse ntanabasiganye ahubwo akabyikorera, iteka imbaraga ze n’umurava yagaragazaga mu mirimo y’ingufu bikaba byaratangazaga benshi.

JPEG - 46 kb
Bosenibamwe Aimé watangazaga abantu benshi kubera imbaraga ze mu mirimo y’ingufu

Uyu muyobozi ubusanzwe yagaragazaga imbaraga cyane cyane mu bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi, n’ubusanzwe nibyo yari yarize ndetse abifitemo impamyabumenyi ihanitse.

Yari umugabo wubatse, afite umugore n’abana batanu. yamaze imyaka myinshi ayobora Intara y’Amajyaruguru, mbere yaho akaba yarayoboraga akarere ka Burera gaherereye muri iyo ntara. Mu bindi yakoze harimo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyahoze ari Intara ya Kibungo ndetse yanakoze muri MINAGRI, mbere yaho akaba yaranabaye umwarimu.

Rimwe mu imabanga uyu muyobozi yakoreshaga kugirango agire imbaraga n’umurava, harimo gukora imyitozo ngororamubiri n’ubwo atakunda kubona umwanya wayo munini cyane. Akaba yaranakundaga umupira w’amaguru dore ko uretse kuba yarafana ikipe ya Musanze yanafanaga ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yahamyaga ko akunda cyane.

Irindi banga uyu muyobozi, yagiraga ni ugusenga kuko yahamyaga ko we n’umuryango we mu byo bashyira imbere harimo na masengesho, cyane ko umugore we ayobora Korali yo mu itorero ry’Ababatista mu Rwanda yitwa Holebu, gukorera Imana bikaba ngo byaramufashaga mu kuzuza neza inshingano ze nk’umuyobozi.

JPEG - 52.7 kb
Bosenibamwe Aimé watangazaga abantu benshi kubera imbaraga ze mu mirimo y’ingufu
JPEG - 151 kb
Bosenibamwe Aimé watangazaga abantu benshi kubera imbaraga ze mu mirimo y’ingufu yitabye Imana
JPEG - 23.5 kb
JPEG - 151 kb
Bosenibamwe Aimé watangazaga abantu benshi kubera imbaraga ze mu mirimo y’ingufu yitabye Imana

Imana imwakire mu bayo

Richard Ruhumuriza/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/05/2020
  • Hashize 4 years