Bobi Wine na Dr Kizza Besigye bahuje imbaraga ngo bahangane na NRM ya Perezida Museveni

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 5 years

Depite Robert Kyagulanyi – uzwi nka Bobi Wine – na Dr Kizza Besigye wahataniye kenshi kugera ku butegetsi muri Uganda, bavuze ko biyemeje gufatanya ngo bahigike Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Itangazo ryashyizweho umukono n’aba bagabo bombi ryasohotse ku munsi w’ejo ku gatatu, rivuga ko imitwe ya politiki bombi bayoboye “ifite intego imwe yo kubohora Uganda igitugu n’ikandamiza”.

Bityo bakavuga ko nubwo badahuriye mu mutwe umwe wa politiki, ariko “bagomba guhunza imbaraga kuko intego yabo ari imwe n’uwo barwanya ari umwe”.

Depite Bobi Wine ni umunyamuziki wamamaye muri Uganda, akaba yarinjiye muri politiki ahangana na Perezida Museveni afite intero ko “ingufu zifite rubanda n’ubutegetsi ari ubwa rubanda”.

Mu bihe byashize, Bwana Wine yagiye afungwa, akanavuga ko yakorewe iyicarubozo – ikirego inzego z’umutekano za Uganda zihakana. Ubu aracyakurikiranywe n’ubucamanza kubera ibyaha ubutegetsi bumurega birimo no kugumura rubanda, we akavuga ko azira ibitekerezo n’ibikorwa bye bya politiki.

Bwana Besigye we yahoze ari Colonel mu ngabo za Uganda, akaba yaranabaye muganga wihariye wa Bwana Museveni. Gusa yaje kuva ku ruhande rwe, ubu akaba amaze kwiyamamaza inshuro enye mu matora ya perezida wa Uganda agatsindwa. Na we akaba yaragiye afungwa ku mpamvu yita iza politiki.

Aba banyapolitiki basabye abari mu mitwe yabo ya politiki – “People’s Government” wa Dr Besigye na “People Power” wa Bobi Wine – n’ababashyigikiye “guhuza imbaraga kugira ngo bavaneho ubutegetsi bumaze imyaka 33 bw’ishyaka NRM na Museveni”.

Mu itangazo ryabo bashinja ubutegetsi bwa Perezida Museveni ibirimo gufunga binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, kuburizamo ibikorwa byemewe n’amategeko, gucecekesha itangazamakuru, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ntacyo ubutegetsi bwa Uganda – bwagiye buhakana ibirego nk’ibyo mu gihe cyashize – bwari bwatangaza ku mugaragaro ku kwishyirahamwe kwabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Depite Betty Nambooze, umuvugizi w’umutwe wa People’s Government, yavuze ko basanganywe intego yo gukura Perezida Museveni ku butegetsi mbere y’amatora ya perezida azaba mu 2021, nkuko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Monitor kitegamiye kuri leta.

Madamu Nambooze avuga ko nibiba bitarashoboka icyo gihe, mu matora y’umukuru w’igihugu bazashaka umukandida umwe uhagararira iyi mitwe agahatana na Perezida Museveni.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/05/2019
  • Hashize 5 years