Bobi Wine akomeje kujomba urutoki mu jisho rya Museveni,noneho yamwise inkomoko ya ruswa

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years

Umudepite akaba n’umunyamuziki utajya ucana uwaka n’ubutetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we mvo n’imvano ya ruswa yashinze imizi mu gihugu cya Uganda bityo ngo ntacyo abantu bakitega kuri gahunda ye abeshya yo kuyirwanya.

Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara mbere y’uko Museveni ageza ijambo ku banyayuganda ku buryo bushya bwo guhangana na ruswa bugiye kujyaho mu gihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru spyuganda yatangaje ko Kyagulanyi avuga ko Museveni ari we soko yo kurya ruswa kandi akaba ari na we watumye yamamara mu gihugu cya Uganda aho yamugereranyije na rutahizamu mu kurya ruswa ndetse ni ifumbere ituma ruswa ikura nk’uko.

Yagize ati”Niba ruswa ari uruhinja,Perezida Museveni niwe warubyaye.Niba ari umupira w’amaguru,Museveni ni rutahizamu.Niba ari indirimbo,Museveni niwe uyitunganya.Niba ari inzu,Museveni niwe wakoze igishushanyo cyayo.Kandi niko bimeze,niba ari igihingwa Museveni ni ifumbere yatumye ikura ikazana amababi n’imbuto! Yashyizeho ruswa,arongera arayishimangira ndetse arayizamura anayinjiza no mu bandi bayobozi, aranabarinda”.

Akomeza yiba uburyo uwahimbye uko barya ruswa yavuga uburyo bayirwanya.

Ati“Ni gute umugabo wahimbye akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kurya ruswa yavuga ku bijyanye no kuyirwanya?”

Kyagulanyi yakomeje yibaza impamvu Perezida Museveni yifata agatanga mu ntoki amafaranga yagenewe gushyira mu bikorwa imishinga ya leta.

Ati“Ni gute umugabo ugenda aha abaturage ruswa yarwanya ruswa?”

Uyu mudepite yavuze ko kurya ruswa byatumye igihugu kijya mu kaga by’umwihariko ibijyanye no gutanga serivisi.

Ati “Iyi mikorere irimo ruswa yatumye tugira ibitaro bitagira imiti, amashuri yarashaje, ibura ry’akazi riri ku rwego rwo hejuru. Nta bwikorezi rusange tugira,igihugu kirababaye kirava amaraso.”

Bobi Wine kandi avuga ko Perezida Museveni yahaye imyanya abayobozi bazwiho kurya ruswa mu rwego rwo kubakingira ikibaba.

Gusa Perezida Museveni avuga ko abaryi ba ruswa bazwi neza n’abakozi bakora mu mirimo igira aho ihurira n’abaturage kuko aribo babana buri munsi kumurusha nk’uko Chimpreport ibivuga.

Amagambo ya Bobi aje nyuma y’aho Perezida Museveni atangarije ko agiye gushyiraho uburyo bushya buhamye bwo guhangana na ruswa yamunze igihugu cye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years