BK Group yungutse miliyari 69,7 mu mezi icyenda ya mbere ya 2024
Ikigo cya Banki ya Kigali (BK Group Plc) kiravuga ko cyungutse arenga miliyari 69.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi 9 ya mbere y’uyu mwaka wa 2024.
Ni inyungu yiyongereye ku kigero cya 26.1% ugereranyije mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize.
Ubuyobozi bwa BK Group Plc busobanura ko ibi byagizwemo uruhare n’ubucuruzi bwakozwe na Banki ya Kigali nka sosiyete imwe mu zigize iki kigo.
Ubucuruzi bwa Banki ya Kigali bwatumye umutungo wayo uzamuke ku kigero cya 14.7%
Inguzanyo zatanzwe na Banki ya Kigali kandi ziyongereyeho 15.4% bigira uruhare mu kwihutisha ishoramari ry’abikorera.
By’umwahariko, intego y’iyi banki ni ugushyigikira abikorera bakiri bato, cyane cyane abakora ubucuruzi bushamikiye ku buhinzi n’ubworozi.
Kuri ubu, abari muri uru rwego bahawe inguzanyo ibarirwa agaciro ka miliyari hafi 60 Frw, ariko intego ni uko mu mwaka utaha hagomba gutangwa arenga miliyari 100.