BITUNGURANYE:MINEDUC yongeye kwemerera abatarize uburezi kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye
- 27/01/2020
- Hashize 5 years
U Rwanda rugiye gutanga akazi k’ubwarimu ku bafite impamyabumenyi zitajyanye n’amasomo y’inderabarezi, icyemezo cyishimiwe n’abafite ubumenyi bunyuranye bazitirwaga no kuba batarize kwigisha, ariko bagasaba ko habaho kubibahuguraho.
Abarangije kaminuza n’amashuri yisumbuye mu masomo atari ay’inderabarezi bavuga ko kuba Minisiteri y’Uburezi yemeye ko bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bizatuma nabo batanga ubumenyi bahawe ndetse bigabanye n’ubushomeri.
Ingabire Juliet ati “Bemereye buri muntu wese ko yagira ayo mahirwe yo kudepoza batagendeye y’uko adafite dipolome y’ubwarimu byagabanya ubushomeri mu gihugu buri muntu wese ufite ubushobozi akadepoza akabona akazi”
Mulindwa Augustine “Wiga physique biology na Chimie ukongeraho entrepreneurship ibyo bintu ubyumva neza kuko ubyiga imyaka 3 mu gihe uri kubyiga mu nderabarezi we abivanga n’ayandi masomo ku buryo wumva wa muntu yabyinjiyemo kurusha uwigiye kwigisha kuko we hari n’ibindi yongeyeho, akabyiga no muri kaminuza akabyiga biri pure, ahubwo ikibura ni ukubahugura uko bahagarara mu ishuri kwigisha no kumotiva abanyeshuli.”
Ku ruhande rw’abize amasomo y’inderabarezi, bavuga ko n’ubwo iki cyemezo kije ari igisubizo mu kongera umubare w’abarimu, abazatsinda ibizamini by’akazi bakwiye guhugurwa uko bigisha kugira ngo bitazadindiza ireme ry’uburezi.
Nsengimana Joseph wize uburezi asanga kwigisha k’umumntu utarize uburezi ari ikibazo.
Ati « Biragoye cyane gufata umuntu utarize uburezi ukamubwira ukamwohereza kujya kurera abana mu myigire y’uko bazigisha abana habaho principe zikurikizwa, habaho phsychology pedagogique, habaho kumenya umuntu ugiye kwigisha ateye ate? Uzamufata gute? ubuzima bwe bumeze gute mu gihe agiye kwiga?
Ibi byo guha akazi k’ubwarimu ku batarabyigiye, binagarukwaho na Perezida wa Sendika y’abarimu mu Rwanda Vuguziga Sylvestre, na we usanga bigomba gukoranwa ubushishozi.
Ati “Gutanga ubumenyi ni kimwe, no kugira ngo ugire uburyo bwo kubutanga ni ikindi, ari byo twita connaissance na compétence, abo bantu bafite connaissance ariko nta competance ubushobozi bwo kubitanga ntabwo bafite mu gihe ntabwo bafite ni ingaruka ku burezi, icyo cyemezo nizeye ko minisiteri nibikora izateganya uburyo bwo guhugura abo barimu nibaramuka bagezemo bakigishwa uburyo bwo gutanga ubumenyi.”
Igihe cy’imyaka 3 cyari cyahawe abarimu 7654 batari bafite impamyabushobozi mu by’uburezi ngo babe bazibonye cyarangiye ku itariki 31 Ukuboza umwaka ushize. Hagombaga gukurikira gusezerera abatarazibonye nk’uko byari byemejwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB Tumusiime Angelique .
Yagize ati “Umwarimu wigisha mu mashuri abanza agomba kuba yarize inderabarezi muri TTC. Uwigisha secondary agomba kuba yarize amasomo yigisha yarize n’uburezi, ushobora kuba warize ayo masomo utarize uburezi dufite kaminuza hirya no hino zitanga diploama muri education ishobora kubafasha kwigisha neza kurushaho.”
Mu gihe hari hategerejwe ko ibi bishyirwa mu bikorwa, Minisiteri y’Uburezi yandikiye uturere ibaruwa risaba abayobozi b’uturere guha amahirwe abatarize uburezi ariko bafite ubumenyi bukenewe muri iyi myaka bo ku rwego rwa A2, A1 na A0 mu masomo yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwitabira gusaba ako kazi ko kwigisha.
Ni nyuma yo gusanga umubare w’abashyizwe mu myanya wabaye muto cyane ugereranyije n’abakenewe muri uyu mwaka wa 2020 nk’uko itangazo ribigaragaza.
Inzego zirebwa n’iki kibazo ari zo Minisiteri y’Uburezi n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB ntizabonetse ngo zisobanure icyateye ibura ry’abarimu babyigiye ndetse n’ibiteganyirijwe abazaziba iki cyuho kugira ngo ireme ry’uburezi ritazahungabana.
Imibare ya MINEDUC y’umwaka wa 2019 igaragaza ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye hari abarimu basaga ibihumbi 70.
Chief editor Muhabura.rw