Bitunguranye, Uburusiya bwatsinzwe amatora y’umukuru wa Interpol, hatorwa uwo muri Koreya y’epfo

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years

Polisi mpuzamahanga ya Interpol yatoye Umunya-Koreya y’epfo Kim Jong-yang nk’umuyobozi mukuru wayo, iburizamo gutyo umukandida wari watanzwe n’Uburusiya ushinjwa gukoresha nabi ububasha bw’uru rwego bw’inyandiko zo guta muri yombi abacyekwaho ibyaha.

Bwana Kim w’imyaka 57 y’amavuko, yatowe n’ibihugu binyamuryango bya Interpol 194 mu nama ngarukamwaka yabereye i Dubai.

Yatsinze kuri uwo mwanya Umurusiya Alexander Prokopchuk, urambye muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya, wafatwaga na benshi nk’ufite amahirwe menshi yo kwegukana uwo mwanya. Yari asanzwe ari umwe mu bayobozi bane bungirije ba Interpol.

Abanenga Uburusiya bishimiye intsinzwi ya Bwana Prokopchuk. Uburusiya bwavuze ko yatewe no “kotswa igitutu bitari bwabeho mbere ndetse no kwivanga”.

Hari hakomeje kugaragazwa impungenge zuko Bwana Prokopchuk yashoboraga kwifashisha uwo mwanya w’ubuyobozi mu kwibasira abatavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Uburusiya bwasubije bwamagana icyo bwise “igikorwa kigamije guharabika” umukandida wabwo.

Ubwo yari akuriye ibiro bya Interpol mu murwa mukuru Moscou w’Uburusiya, Bwana Prokopchuk yashinjwe gukoresha nabi ububasha bw’inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abacyekwaho ibyaha, yibasira abanenga Uburusiya.

Ahakana ibyo aregwa.

Aya matora abaye akurikira iburirwa irengero ry’Umushinwa Meng Hongwei wahoze ari umuyobozi mukuru wa Interpol, waburiwe irengero ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Ubushinwa bwatangaje ko ari bwo bwamutaye muri yombi, buvuga ko akurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Bwana Kim wari umuyobozi wungirije wa Interpol, azategeka igihe cy’imyaka ibiri cyari gisigaye ngo manda ya Bwana Meng irangire.

Nyuma yo gutorwa, yagize ati:”Isi yacu ubu iri kubamo impinduka zitari bwigere zibaho mbere, ziteje ingorane nyinshi cyane ku mutekano”.

Mu guhangana nazo, ducyeneye icyerekezo kiboneye: ducyeneye kubaka iteme riduhuza n’ejo hazaza”.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years