Bitunguranye hamenyekanye uruhare rwa Israel mu iyicwa rya Gen. Soleimani wa Iran

Hamenyekanye amakuru avuga ko igihugu cya Israel cyahaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru y’ingenzi y’ubutasi yatumye habaho iyicwa rya Gen. Maj. Qaseem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe kabuhariwe mu gisirikare cya Iran uzwi nka “Quds”, nk’uko byashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru n’itangazamakuru ryo muri Amerika.

Nk’uko bitangazwa na NBC, ngo ikigo cy’ubutasi cya CIA cyakiriye amakuru y’uko Gen Soleimani yari gukora urugendo mu ijoro aturutse i Damas muri Syria agana i Baghdad.

Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko intasi za Israel zari ku kibuga cy’indege cyo muri Syria, ari zo zatanze ayo makuru ku rugendo rwa Soleimani muri Irak.

Ubwo indege ya Airbus A320 yari igisesekara ku Kibuga cy’indege cya Baghdad abakozi b’ubutasi bwa Amerika bagaragaje aho Soleimani aherereye nk’uko amakuru aturuka ahantu habiri hari hazi igikorwa cyategurwaga avuga.

JPEG - 137.6 kb
Nyakwigendera Gen. Qaseem Soleimani

Mu kirere hahise hoherezwa indege zitagira abadereva zigera kuri eshatu ziriho misile, zitangira gukurikirana Soleimani agisohoka ku kibuga cy’indege mu ruhererekane rw’imodoka zarimo n’iyari imutwaye ari kumwe na Abu Mahdi al-Muhandis, wari Umuyobozi wa Kataib Hezbollah n’indi yari itwaye abantu babegereye.

Urwo ruhererekane rw’imodoka rwaje kuraswaho misile zigera kuri enye zica bantu bose bari muri izo modoka kuwa 03 Mutarama 2020.

Ikinyamakuru The New York Times cyanatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ari we nshuti ya Amerika wari uzi umugambi wo kwica Gen Soleimani.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe