Biteye ubwoba:Nyuma yo kuburirwa irengero,umugore yakuwe mu nda y’ikiyoka kinini yapfuye [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugore witwa Wa Tiba w’imyaka 54 ukomoka muri Indonesia waburiwe irengero ku wa Kane, yamizwe n’ikiyoka kinini cyishwe n’abaturage bo mu gace atuyemo bamusanga mu nda yacyo yarapfuye.

Uyu mugore warimo akora ubusitani ku wa Kane w’iki Cyumweru,yahuye n’uruva gusenya iki kiyoka kiramutera,kiramumira kibanje kumuca umutwe, abagize umuryango we baramushaka baraheba.

Mu gitondo cyakurikiye ibura ry’uyu mugore,abana be babonye inkweto ze,umupanga ndetse n’itoroshi yari afite bakomeza gushakira hafi nibwo baguye kuri iki kiyoka kibyimbye inda bahita bakeka ko cyamumize.

Aba bana b’uyu mugore bahise bahamagara polisi ndetse basaba ubufasha abaturanyi babo niko guteranira iki kiyoka barakiba basangamo uyu mugore yapfuye.

Abaturage bo muri aka gace ka Mabolu gaherereye mu ntara ya Muna bababajwe n’uyu mugore mugenzi wabo ndetse bahita bashya ubwoba bamwe bavuga ko batazongera kujya hanze mu masaha ya nijoro,basaba inzego z’umutekano kubarinda ibi biyoka binini.

Amashusho yashyizwe hanze n’abantu bari aho abaturage babagiye iki kiyoka,yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ku isi.







Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/06/2018
  • Hashize 6 years