Biratangaje:Umugore wapfushije abana batandatu yabyaye umwana w’umukobwa nyuma yo guhabwa nyababyeyi

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 5 years

Meenakshi Valand ni umwe mu bantu bacye ku isi washoboye kubyara umwana nyuma yo guterwamo nyababyeyi. Kandi nta kindi cyari kumushimisha cyane kurenza ibyo.

Madamu Meenakshi w’imyaka 28 y’amavuko, yabyariye mu Buhinde mu kwezi gushize kw’Ukwakira nyuma yo kubona nyababyeyi yahawe na nyina umubyara.

Yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ati “Ntabwo nashoboraga kureka kurira nyuma yaho umwana wanjye w’umukobwa avukiye. Yari amarira y’ibyishimo – napfushije abana batandatu mu myaka micye ishize”.

Mu myaka icyenda amaze ashatse, Meenakshi yapfushije abana babiri nyuma yo kubatwita mu gihe gisanzwe cyuzuye, inda enye zindi zivamo nuko bimuviramo no kugira nyababyeyi ifite inkovu.

Yarwaye indwara izwi nka Ashermans syndrome mu rurimi rw’Icyongereza, irangwa n’ibimenyetso birimo kubona imihango micye cyane cyangwa ntinaboneke na busa, ububabare bukabije ndetse no kunanirwa gusama cyangwa inda usamye ikavamo.

Gusa kuba yariho muri ubu buryo,ntiyacitse intege kuko icyo yifuza yari umwana we bwite.

Ati”Nashakaga umwana wanjye bwite. Sinashakaga kugira umwana wavutse mu buryo namutwitiwemo n’undi muntu”.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ngiro, abagera kuri 15% by’abaturage ni ingumba, kandi abari hagati ya 3% na 5% muri aba babiterwa no kudakora cyangwa ubumuga bwa nyababyeyi.

Yagannye Dr Shailesh Putambekar, umuganga ukora mu byo kubaga uyobora itsinda ry’abatera nyababyeyi mu bagore bafite iki kibazo mu bitaro bya Galaxy Care Hospital mu mujyi wa Pune.

Nyina Sushila Ben yamuhaye nyababyeyi ye kugira ngo Meenakshi abashe kubyara umwana.

Iyo nyababyeyi yabashije kuyiterwamo neza nta kibazo kibaye n’itsinda ry’abaganga 12 mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2017.

Ariko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yagize iyindi ngorane – urusoro rwa mbere (rw’umwana) yari ahawe rwaranze. Nuko ahabwa urwa kabiri mu kwezi kwa kane.

Ibyumweru bibiri nyuma yaho, Radha yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45.

Dr Putambekar yagize ati “Umuvuduko w’amaraso wa Meenakshi wahise utangira kuzamuka nuko dufata icyemezo cyo kumukorera ’césarienne’ [kumubaga]. Umwana yavutse igihe kitageze, ariko ameze neza”.

Ni we mwana wa mbere uvutse muri ubu buryo mu Buhinde, akaba uwa 12 ku isi.

Kuri ubu icyizere ni cyo kintu kimwe cyonyine Meenakshi yari arambirijeho aho yagize ati“Narababaye cyane, ariko ubu ibyishimo byanjye ni nta mupaka”.


Radha yavutse igihe kitageze mu kwezi kwa cumi apima ikilo kimwe na garama 45

Guterwa nyababyeyi bimaze kubaho kugeza ubu:

Uburyo bwo gutera nyababyeyi bumaze gukorerwa mu bihugu 10: Suède, Arabie Saoudite, Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, Repubulika ya Tchèque, Brezili, Ubudage, Serbia n’Ubuhinde.

Mu 2014 – Umugore w’i Gothenburg muri Suède yabyaye umwana w’umuhungu, buba bubaye ubwa mbere ku isi umugore abyaye nyuma yo guterwamo nyababyeyi. Uwo mugore wari ufite imyaka 36 y’amavuko, yari yahawe nyababyeyi n’inshuti ye yari igeze mu kigero cy’imyaka ya za 60.

Mu 2017 – Umugore w’ i Dallas, muri leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabyaye umwana – mu buryo bwa mbere bwari bugenze neza muri Amerika.

Mu 2018 – Umugore wo mu Buhinde yabyaye umwana w’umukobwa nyuma yo guterwamo nyababyeyi – bwa mbere mu mateka y’iki gihugu.

Abana 12 bamaze kuvuka kugeza ubu hifashishijwe ubu buryo, umunani muri bo bakaba baravukiye muri Suède.

Muri aba bana 12, umwe gusa ni we wavutse hifashishijwe nyababyeyi yatanzwe n’umuntu wapfuye.

Ese ibi bikorwa gute?

Mu guterwa nyababyeyi, udutsi ntabwo duterwa, bityo abagore ntibumve ububabare bw’ibise mu gihe babyara.

Ubu buryo bugitangira, bwamaraga amasaha agera kuri 13.

Dr Puntambekar agira ati”Ariko ubu kubera uburyo bwo kubaga inda bitabaye ngombwa ko umubiri ubagwa ahantu hanini [buzwi nka laparoscopic intervention cyangwa keyhole surgery], igihe cyaragabanutse kigera hafi ku masaha atandatu”.

Nkuko bitangazwa n’itsinda ryo ku bitaro bya Galaxy Care Hospital, buri gikorwa nk’iki gitwara amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 11.

Ariko kuko Meenakshi ari we wari ubyaye bwa mbere mu Buhinde hifashishijwe ubwo buryo, we yabikorewe ku buntu.

Yahawe imiti yo kuburizamo ubwirinzi bw’umubiri igatuma nyababyeyi itamuvamo.

Nyuma y’umwaka ahawe iyo nyababyeyi, abaganga bafashe icyemezo ko biteguye kumushyiramo rumwe mu nsoro.

Abaganga bavuga ko ubu buryo budatekerezwa ko bugira ingaruka ku bukorewe cyangwa ku mwana, nubwo haba hifashishijwe imiti iburizamo gutakara kwa nyababyeyi ndetse no kubagwa inshuro nyinshi.

Mu Buhinde honyine, abagore barenga 600 barindiriye guhabwa nyababyeyi.

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 5 years