Biratangaje:Nyuma y’imyaka itatu apfuye, Umugore bamubonye ari muzima [REABA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/04/2018
  • Hashize 6 years

Umugore witwa Eunice Monjeza ukomoka mu gace ka Mzuzu mu gihugu cya Malawi yapfuye afite imyaka 19 mu mwaka wa 2015 arashyingurwa none abantu bamubonye ari muzima nyuma y’iyo myaka itatu yose ishize yarapfuye akanahambwa.

Uwo mugore bivugwa ko yapfuye afite uruhu rwirabura ariko ubu yagaragaye murindi bara ry’uruhu aho afite uruhu rw’inzobe ndetse akaba yarakuze ugereranyije na mbere Atari yapfa.

Amakuru ducye FaceofMalawi avuga ko muri uriya mwaka yapfiriyemo, yari umukobwa wiga mu ishuri ryisumbuye bita Skyway Private Secondary School mu gace ka Mzuzu.Ubwo igihe kimwe ari kwishuri yagiye mu nama y’ikigo nk’abandi banyeshuri umutwe utangira kumurya nibwo bahise bamujyana ku bitaro byitwa Mzuzu Central Hospital nyuma y’isaha imwe akihagera nibwo yaje gushiramo umwuka arapfa.

N’ubwo umuryango we wateguye imihango yo gushyingura iwabo mu karere ka Mulanje,Nyina ntabwo yemeye neza ko umwana we yapfa byihuse gutyo ubwo yahise atangira gushakisha ahantu hose igisubizo cy’icyo kibazo cy’uko umwana we apfuye amarabira ari nako yahise yitabaza abavuzi ba gakondo ndetse n’abanyamasengesho.

Mu gihe ibyo byakorwaga,umupfumu wo muri Mozambiqwe yaramubwiye ati umukobwa we”Eunice” atapfuye ahubwo icyo bahambye cyari umutumba w’insina bakoresheje ngo bajijishe umuryango.Yakomeje amubwira ko umukobwa yagiye kurererwa kwa se wabo ndetse ahaba akora imirimo yo mu rugo kuburyo yirindaga ko hari uwamubona.

Umuryango wakoze uko ushoboye ushaka amafaranga yo kwishyura umupfumu kugira ngo abagarurire umukobwa.Nyuma y’ibyo byose uwo mupfumu yazanye umukobwa mu rugo iwabo mu gace ka Mzuzu kuri uku kwezi kwa Mata.

Umuryango w’umukobwa bose bari Abakatolike bafashe umwanzuro wo gushimira Imina bategura imisa banatumiza n’abaturage bahatuye bishimira uko kubona umwana wabo ndetse hanavugwa inkuru ibabaje y’uburyo yaje kuboneka nyuma yo kumuhamba.Gusa umugore umwe yavuze ko umubiri we wahindutse ureka kuba igikara ahinduka inzobe ndetse arakura yigira juru.


Yapfuye ari umwana muto yiga
Eunice nyuma y’iyo myaka yose bamubonye yarakuze ndetse n’ibaru ry’uruhu ryarahindutse asa n’umuzungu
Umupfumu akimara kumubaha bahise bategura misa ndetse banatumira n’abaturanyi kugira ngo baze bumve uko byamugendekeye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/04/2018
  • Hashize 6 years