Biratangaje:London Hafunguwe restaurant izajya yakira abakiriya bambaye uko bavutse nta Kenda bikinze ku mubiri [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/06/2018
  • Hashize 6 years

Mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza London hafunguwe inzu igurishirizwamo ibiryo bihiye (restaurant) bivugwa ko ari ikintu kidasanzwe muri icyo gihugu cyo gufungura wambaye uko wavutse.

Iyi restaurant izwi ku izina rwa The Bunyadi ikaba ikorera mu murwa rwagati, ngo ishishikajwe no gutanga amafungura ahingwa mu gihugu cy’Ubwongereza gusa.

Abakunzi b’iyi restaurant ndetse n’incuti ngo iyo baje gufata amafunguro bagomba kubanza kwiyambura imyambaro yose bagasigara uko bavutse maze bakabona kwaka icyo bifuza nk’uko byemezwa na Seb Lyall nyiri restaurant.

Seb Lyall akomeza avuga ko iyi restaurant ye itandukanye n’andi marestora kuko umuntu wese winjiye agomba kuba yambaye ubusa kandi ngo nta muriro w’amashanyarazi ugomba kuhaboneka.

Asoza avuga ko buri muntu wese winjiye muri iyi restaurant agomba kunezerwa, ati “ nta telephone ngendanwa yemerewe kwinjizwa, nta kintu cyaguzwe hanze cyemerewe kwinjizwa muri iyo restaurant, nta muriro w’amashanyarazi wemewe, nta mwambaro n’umwe ugomba kuhagaragara”




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/06/2018
  • Hashize 6 years