Biratangaje:Ibitotsi bikabije byatumye Prezida wa Philippine asiba inama asinziriye

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko prezida wa Philippine Rodrigo Duterte yasibye uguhura kwinshi mu nama y’akarere kubera kuruhuka yiryamiye.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bivuga ko perezida wa Philippine Rodrigo Duterte yasibye imibonano myinshi mu nama y’akarere kubera yariko araruhuka aryamye.

Umuvugizi we yavuze ko Duterte yasibye mu nama enye zari ziteguwe ku munsi wa gatatu kubera ibitotsi.

Duterte n’abandi bayobozi bo ku isi bari muri Singapour mu nama y’ibihugu bigize ishyirahamwe ryo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya (Asean).

Uyu mugabo w’imyaka 73 ukunze kuvugwaho udushya dutandukanye yishimira ibyo amaze kugeraho, kuri we abona gusinzira ntacyo bitwaye ati”Ibitotsi byanjye bitwaye iki?”

Si ubwa mbere Duterte asibye kuko amaze gusiba no mu bindi bikorwa byinshi byo mu zindi nama mpuzamahanga ndetse no muri Philippine.

Hashize hafi umwaka havugwa byinshi ku buzima bwe, akaba yarashyize hanze mu kwezi ku Ukwakira ko afite indwara ya kanseri.

Umuvugizi we Salvador Panelo yavuze ko perezida “yakoze cyane mu ijoro, akaba yari abonye umwanya uri muri y’amasaha atatu yo kuryama gusa.”

Abajijwe niba yaruhutse neza, Duterte yongeyeho ko icyo cyiruhuko “n’ubwo kiba kidahagije ariko cyamufashije mu kugabanya umunaniro ukabije w’iminsi isheze.”

Panelo yabakuriye inzira ku murima avuga ko kuruhuka kwa nyakubahwa ntaho guhuriye n’indwaraye.

Yagize ati “Uko perezida akurikiza ingengabihe y’akazi afite biragaragaza ko afite ubuzima bwiza.”

Duterte yaherukaga kwiyemerera ubwe ko arushye kandi ko yiteguye kuva ku butegetsi ariko ko ngo imbogamizi ni uko atarabona uwukwiye kumusimbura.



Si Duterte wenyine kuko hari igihe umunyamakuru wa Washington Post yigize gufata ifoto ya perezida wa Korea y’epfo Moon Jae-in, aho nawe yagaragaye yasinziriye.

Hanyuma Josh Rogin yavuze ko Perezida Moon yikanguye icyegera cya perezida wa Amerika Mike Pence amaze kuhagera.

Umunyamakuru wa Bloomberg Toluse Olorunnipa na we yavuze ko Moon yisinziye nyuma yo gutegereza iminota 15 kugirango Pence ahagere.

Duterte na Moon bari mu nama ya imwe mu mwaka y’ishyirahamwe rya Asean, aho bari kumwe n’abandi bategetsi bo kw’isi, harimo minisitiri w’intebe w’Ubushinwa Li Keqiang, perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ndetse nminisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe.

Biteganyijwe ko iyo nama iribusozwe uyu munsi tariki 15 Ugushyingo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years