Biratangaje kubona uwo ukoze ikibi-Madamu Jeannette Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Madamu Jeannette Kagame yamaganye abantu barebera ikibi gikorwa bakaba banifatanya n’abagikoze avuga ko atari ibyo gushyigikirwa ko ahubwo bigayitse.

Yabikomojeho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya 17 y’Ihuriro Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe hagaragara abahohotera abandi nyamara ugasanga hari n’ababishyigikira aho kubyamagana.

Yagize ati: “Hari ingero nyinshi, z’ibyo tukibona bigaragaza ubugome n’intekerezo mbi mu bantu, mujya mwumva amakuru y’abasenyerwa, n’abohererezwa ubutumwa bw’iterabwoba n’ivangura, amatungo yicwa, andi agakomeretswa, abakorerwa ihohoterwa n’ibindi n’ibindi, byose bigamije kubirimbura kubera abo ari bo.”

Yongeyeho ati: “Biratangaje kubona uwo ukoze ikibi, cyangwa se uwamamaje ibidakwiye, abantu bamuha umwanya munini, rimwe na rimwe hagira n’abashyigikira izo ntekerezo ze, bakanamukurikira muri iyo nzira igayitse.”

Madamu Jeannette Kagame yumvikanishije ko gushyigikira ikibi iyo bigeze mu bayobozi b’inzego za Leta, ab’amadini n’amatorero, ab’abahanzi n’ibyamamare bigira ingaruka kurushaho. Yashimangiye ko ubundi umuyobozi akwiye kuba intangarugero muri byose.

Yagize ati: “Tuzi imyumvire n’imikorere twumva mu bihugu duturanye, ihembera ivangura n’amacakubiri, nyuma y’ibi byose hamwe n’ibindi, namwe mwiyumvira mu makuru hirya no hino, ni iki tutabonye cyatuma twirara.”

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda hari Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwa, Itorero ry’igihugu n’Ibindi, aho hakaba ari ho abakiri bato bigira indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, gukunda igihugu, kugira imyitwarire ikwiye, bakanabikuramo ishyaka ryo gukunda igihugu no kukirinda no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Dukwiye kwigisha amateka, mu itorero ariko mu mashuri mato n’ayisumbuye, mu madini n’amatorero kugira ngo dufashe abato kumva aho u Rwanda rwahoze, uko rwiyubatse, aho tugeze twiyubaka, n’icyo basabwa gukora kugira ngo tugere kuri rwa Rwanda twifuza.”

Muri iri huriro rya Unity Club Intwararumuri,Umuryango igizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abayibayemo kimwe n’abo bashakanye,  hanabayeho Inteko rusange y’uwo muryango hanakiriwe abanyamuryango bashya.

Abo barimo Mutabaruka Carine Olga, Murangwa Yusuf, Ingabire Agnès, Hon Kabera Olivier, Uwimana Consolée, Rugerinyanye Lambert, Mutesi Linda Rusagara, Tuyisenge Marie Louise, Sebahizi Prudence, Nkurikiyinka Christine, Nshimyumukiza Jacques, Umwari Béatrice, Nyirishema Richard, Nsengimana Nzampema Liana, Nsengimana Joseph, Mujawamariya Consolée, Mugenzi Patrice, Bagabe Kwiza Anna, Cyubahiro Bagabe Mark.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks