Biratangaje : Inama Umugore w’umuzamu Rui Patricio yagiriye abakinnyi ba Portugal ntisanzwe

  • admin
  • 08/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugore w’umunyezamu Rui Patricio w’ikipe y’igihugu ya Portugal witwa Vera Ribeiro,yagiriye inama umugabo we na bagenzi be barimo na Cristiano Ronaldo ko bagomba kujya bikinisha mbere ya buri mukino niba bashaka gutwara igikombe cy’isi.

Uyu mugore w’uyu munyezamu usanzwe ari umuvuzi w’ibitsina,yagiriye inama abakinnyi ba Portugal ko niba bashaka kwegukana igikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya,bakwiye kujya bikinisha mbere ya buri mukino w’igikombe cy’isi bazakina.

Dr Ribeiro yabwiye abakinnyi ba Portugal barimo n’umugabo we ko kwikinisha bimara imihangayiko

Uyu mugore yavuze ko umukinnyi wikinishije aruhuka mu mutwe kurusha utabikoze ndetse ko nta kintu cyiza kiva mu kwifata.

Mu gitabo yanditse yise “Manuel of Seduction” Dr Ribeiro usanzwe ari umugore wa Patricio yavuze ko abakinnyi ba Portugal bakwiye kujya bikinisha mu rwego rwo kwivura umunaniro bityo bizabafasha kwegukana igikombe cy’isi nkuko mu mwaka wa 2016 batwaye Euro mu Bufaransa.

Uyu mugore yabwiye TV ya Portugal ko kuva abakinnyi b’iki gihugu bazaba bari kure y’imiryango yabo bizabagora gukora imibonano mpuzabitsina bityo bakwiriye kujya bikinisha.

Dr Ribeiro yavuze ko abakinnyi ba Portugal bagiye bikinisha mbere y’imikino bakwegukana igikombe cy’isi

Amakuru avuga ko benshi mu bakinnyi bagira iyi ngeso yo kwikinisha ndetse bemeza ko bibagirira akamaro iyo bari guhatana mu marushanwa atandukanye.


Abakinnyi barimo na Christiano bagiriwe inama yo kuzajya babanza bakikinisha mbere yo kujya mu kibuga ngo bibaruhure mu mutwe
Umugore wa Patricio yamugiriye inama yo kwikinisha we na bagenzi be ba Portugal
Umunyezamu Rui Patricio w’ikipe y’igihugu ya Portugal hamwe n’umugore we witwa Vera Ribeiro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/06/2018
  • Hashize 6 years