Biratangaje Abarimu 1,566 bakorera Leta ntaho banditswe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Raporo y’umwaka wa 2019/2020 ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu 1,566 bigisha mu mashuri ya Leta badafite aho bandutswe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyo Raporo yagejejwe ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, igaragaza ko abarimu bahagarariye 6.6. by’ababarurwa mu Gihugu hose bakomeje imirimo yabo ntaho banditswe mu buryo bwemewe mu mategeko, bitewe ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo.

Raporo ivuga ko mu Karere ka Nyagatare habarurwa amashuri atandatu aho abarimu bahigisha bose batanditswe nk’abakozi ba Leta. Mu barimu 2,430 babarurwa mu Karere abagera 807 nta byangombwa bafite.

Mu Karere ka Nyamagabe na ho habarurwa abarimu 391 batujuje ibisabwa mu 2,586 bahabarurwa mu gihe no mu Karere ka Gibumbi habarurwa 187 mu 2,619 na bo badafite aho banditswe hemewe n’amategeko.

Iyo Raporo kandi ivuga ko mu barimu 23,617 bo mu turere 11, bitagaragara neza uko batangiye imirimo yabo kubera ko nta mabaruwa abashyira mu kazi bafite kandi ari yo agaragaza uburyo baba barinjiye mu kazi.

Iyo Raporo ishimangira ko abarimu 762 bigisha bataragaragaje impamyabumenyi zishimangira ubushobozi bwabo. Raporo ikavuga ko ibyo bitera kwibaza niba bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano neza mu myanya barimo.

Ikibazo cy’abarimu bashyirwa mu myanya batujuje ibisabwa si ubwambere kigarutsweho. Mu Kwakira 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yahaye abarimu batujuje ibisabwa igihe cyo kuba bitegura kuva ku mirimo yabo.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) Irenée Ndayambaje, yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’umwarimu ari bwo bugena intsinzi y’umunyeshuri.

Yagize ati: “Iyo abanyeshuri bigishwa n’abarimu batabifitiye ubushobozi, bidindiza ubushobozi bwabo mu myigire, ariko abarimu bashoboye bagira uruhare mu kongerera umunyeshuri ubuhshake bwo kwiga no gutsinda.”

Yakomeje ashimangira ko hari abarimu bagiye guhagarikwa kuko batabifitiye ubushobozi, bikazatuma Leta yinjiza abashyashya 7,214 .

Ati: “Twamaze gutegura urutonde rw’abarimu batabifitiye ubushobozi turwohereza muri Minisiteri y’Uburezi. Umwanzuro ni uko abadashaka kwiga uburezi bagomba kuva mu mwuga.”

Ibyo ngo bizagira uruhare mu kuvugurura imyigishirize n’imyigire.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Gihugu habarurwa abarimu 63,000 barimo 98.6 % by’abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa na 76% by’abigisha mu yisumbuye bujuje ibisabwa.

Ibindi bikubiye muri raporo ku mitangire y’akazi ka Leta

Muri Raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020, imyanya yatangajwe ko ikeneye abakozi yari 2,021. Abasabye akazi ni 258,914; abatoranyijwe kuri iyo myanya ni 149,835 (57.8%) mu gihe abitabiriye amapiganwa ari 52,187 (34.8% by’abatoranyijwe).

Abatsinze nibura n’amanota 70% ni 4,548 (8.7% by’abitabiriye amapiganwa), abakandida bashyizwe mu myanya bari 2,021 (44.4% by’abatsinze amapiganwa) muri bo abagore ni 682 (33.7%).

Muri rusange abatsinda ni bake ugereranyije n’abakoze amapiganwa, ari ku bagabo ari no ku bagore.

Komisiyo yakoze igenzura mu Nzego za Leta 9, muri zo inzego 4 yasanze amapiganwa yarakoreshejwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Mu Nzego 5 igenzura ryasanze hari ibibazo birimo gutangaza amanota y’ikizamini cyanditse anyuranye n’ari ku makayi,abakandida 7 bongerewe amanota, 6 bagabanyirizwa amanota nk’uko byagaragaye mu Turere 2.

Hari kandi kwemerera abakandida 8 gukora ikizamini kandi batagaragara ku rutonde rw’abemerewe gukora amapiganwa byagaragaye mu Karere 1, gushyira umukandida mu mwanya ataratsinze amapiganwa byagaragaye mu Karere 1, gushyira mu mwanya abakandida badafite impamyabumenyi zisabwa, byagaraye ku bakandida 3 mu Karere 1.

Na none kandi mu Karere kamwe hagaragaye imikono itandukanye ku ikayi y’ikizamini .

Mu mwaka 2019/2020, Komisiyo yakoze isesengura rya 5 ry’imanza zaciwe muri 2018/2019 zijyanye n’uko abakozi barega Leta kubera ibyemezo bafatiwe bitubahirije amategeko.

Yasanze Inzego za Leta 24 zaraburanye imanza 121 ziburana n’abakozi 171,; izo nzego zatsinze imanza 16 zitsindwa 105.

Leta yaciwe amafaranga y’u Rwanda  949,558,559 agizwe na Frw 763,963,633 yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bakagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho Frw  185,594,926 akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko.

Inzego za Leta zo zatsindiye Frw 8,540,000 agizwe n’ayo Urukiko rwageneye Leta kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years