Biratangaje: Abantu barindwi bapfa bazize virusi itera SIDA buri munsi
“Abantu barindwi bapfa bazize virusi itera SIDA buri munsi, mu gihe abandi icyenda bayandura bakaba biganjemo urubyiruko.” Iyo mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin wasabye Abanyarwanda bose kwisuzumisha bakamenya uko bahagaze.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.
Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.
iyo mibare kandi ishimangira ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% ariko 98% muri abo bazi ko banduye bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana bakagabanya ubukana bw’iyo virusi.
Hari ingamba nyinshi zashyize mu bikorwa, zijyanye no kongera ubukangurambaga hibandwa ku rubyiruko n’ibindi byiciro byobasirwa cyane n’ibyago byo kwandura, nk’abakora uburaya n’abo babukorana.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu Ibigo nderabuzima n’ibitaro mu Gihugu hose bitanga serivisi zo gupima no kuvura virusi itera SIDA ku buntu, ndetse ngo hari n’ibindi bigo byigenga bitanga izo serivisi nta kiguzi.
Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho guhishura ko mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda, mu mpera z’uyu mwaka igiye gutangira gahunda y’imiti umuntu ashobora kwitera mu rushinge ikamurinda kwandura virusi itera SIDA.
Abanyarwanda barakangurirwa kugana serivisi zo kwirinda, no kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, ari na byo bibafasha kumenya ingamba bafata mu kwirinda no kurinda bagenzi babo.
Leta y’u Rwanda nanone yashyize imbaraga mu kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA, mu gihe yaniyahe umukoro wo kugera ku ntego zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka utaha.
Uyu munsi wizihijwe ku rwego mpuzamahanga mu gihe ku Isi habarurwa abasaga miliyoni 39.9 bafite virusi itera SIDA, aho miliyoni 1.3 ari abashya babonetse mu mwaka wa 2023 nk’uko byashimangiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Ku rwego mpuzamahanga, abantu 78% ni bo bazi uko bahagaze, mu gihe 66% ari bo bahabwa imiti igabanya ubukana, na ho 64% bakaba ari bo bagabanyije virusi ku kigero gishimishije mu mibiri yabo.
OMS ivuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri imbugamizi zikomeye kuko abana n’urubyiruko bari mu bibasiriwe n’iyo ndwara.
Ku mu bice by’Aziya y’Amajyepfo, abana basaga 80.000 bafite imyaka iri hagati ya 0-14 bavugwaho kuba bafite ubwandu batewe n’ababyeyi babo babatwite cyangwa bababyara.
Gusa muri rusange bivugwa ko ubwandu bushya mu rubyiruko bugenda bugabanyuka, nubwo mu bihugu bimwe na bimwe b irimo n’u Rwanda usanga ubwandu bushya bwibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24