Birashoka ko umugore ashobora gusama ari mu mihango?

  • admin
  • 06/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Twifashije ibitangazwa n’impuguke mu by’uburumbuke yitwa Carolyn Kubi biboneka mu kinyamakuru babycenter, iyi mpuguke ivuga ko nubwo bidakunda kubaho, gusama uri mu mihango ari byo kandi bishoboka. Ibi bikaba bishobora kuba ku mugore ufite ukwezi guto cyangwa ukwezi kurekure cyane.

Carolyn avuga ko iyo umugore afite ukwezi guto cyangwa se kumara iminsi mike, bituma igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore kiba cyangwa kegera hafi cyane y’igihe atangira kubona imihango, bityo bikaba byatuma asama mu gihe ari mu mihango.

Kugira ngo umugore asame ni uko igi cyangwa se intanga ngore ye ibasha guhura n’intanga ngabo mu tuyoborantanga tw’umugore.

Carolyn akomeza avuga ko rimwe na rimwe bishobora kubaho ko intanga ngore ihisha, mu gihe ukwezi k’umugore kugeze hagati, cyane cyane hagati y’umunsi wa 12 ndetse n’uwa 16 w’ukwezi kwe. Iyi ntanga rero ngo ihita irekurwa n’agasabo kayo (ovaire), hanyuma igahita ijyanwa mu tuyoborantanga, aho ishobora kumara umunsi cyangwa amasaha 24 itarapfa igitegereje intanga ngabo.

Mu gihe iyi ntanga ngore itabonye intanga ngabo irapfa hanyuma igasohorwa hanze. Iki ni cyo gihe umugore ahita abona imihango. Ku bagore benshi, ngo bakunze kugira ukwezi kw’iminsi 28 gusa kandi ngo hari abandi bashobora kugira ukwezi kw’iminsi 22 cyangwa iri munsi yayo.

Ni ukuvuga ko umugore ufite ukwezi guto ,ashobora kurekura intanga ngore(ovulation) nyuma gato avuye mu mihango. Noneho bitewe n’uko intanga ngabo zishobora kumara igihe kingana cyangwa kiri hejuru y’iminsi 3 mu myanya myibarukiro y’umugore zigitegereje intanga ngore, zishobora kuboneraho zikinjira muri ya ntanga ngore yarekuwe hanyuma ugasama.

Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko kandi bishobora kubaho no ku bagore bafite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28 ko babona imihango igihe kimwe habaye n’irekurwa ry’intangangore. Ibi na byo bikaba byatuma basama mu gihe bari mu mihango

Yanditswe na Sarongo Richard/muhabura.rw

  • admin
  • 06/12/2015
  • Hashize 8 years