BIRAKAZE: Cyera kabaye PSquare irasenyutse bidasubirwaho Menya impamvu

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abanyanigeriya baririmba munjyana ya hip hop b’impanga,Peter na Paul Okoye bazwi nk’itsinda rya PSquare bari barigaruriye umuziki wo muri Nigeria bakaba bari bakunzwe ku isi nzima,ubu bakaba bamaze gutandukana nkuko umwe mubagize iryo tsinda witwa Peter yabitangaje mu ibaruwa yandikiye umunyamategeko wabo Festus Keyamo(SAN) amusaba ko ikitwaga itsinda cya hagarara buri wese akikorera ku giti cye.

Nkuko bigaragara kuri copi y’ibaruwa yacicikanye mu binyamakuru byinshi kuri uyu wambere,uyu mwanzuro Peter yawufashe agendeye ku bintu bigaragara ashinza impanga ye Paul na mukuru wabo Juda ndetse n’uhagarariye inyungu zabo muri muzika.

Akaba ashinza Paul ko abona ntabushake afite bw’uko bakomeza gukorana arinabyo byatumye uyu Paul ahagarika igikorwa bari bafite cyo kuzenguruka Amerika baririmba.yongeyeho kandi ashinza mukuru wabo Juda ko yagerageje kumwica ndetse no kurasa umugore we witwa Lola.asoza avugako yarambiwe kuririmbana na Paul ngo kuko ibyo yashakaga kwitaho byazitirwaga na PSquare ndetse n’amasezerano babaga bafite bityo ntagere kubyo yifuzaga.

Ku rukuta rwa fecebook rw’uyu muhanzi haragaragara videwo ari muri Philadelphia aririmba wenyine (solo) Atari kumwe n’impanga ye.

Aho yari yanditse agira ati”Izina ryanjye ni Mr P,Guhera uyu munsi vumbura ibyo aribyo? Ni ikirori ngiye kujya ku rubyiniro njyenyine”.

Ibi byashyizwe ahagaragara nyuma y’umunsi umwe Paul yanditse kuri instagram avuga ati” Usibye umugore wenyine niwe ushobora kuza hari amahoro agahita ayasenya”.ibi nabyo bikaba byaratumye Peter arakara.

Ibi bishimangirwa kandi n’Intambara y’amagambo ku mbuga nkoranya mbaga hagati y’ababavandimwe babiri yagacishijeho kandi ukwiyongera kwayo kwagaragaje ko umubano wabo udahagaze neza ndetse byagaragaye igihe bafataga amashusho y’ indirimbo bafatanyije na Diamond yitwa Kidogo kidogo aho umwe yirindaga kwegera aho undi yabaga ahagaze.

Yanditswe na Habarurema /Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years