BIRAGANAHE: Umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’abaturage bu Rwanda 14 aceceke abadiporomate bakore- Minisiteri Olivier Nduhungirehe

  • admin
  • 24/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri ushinzwe ibyo muri aka karere wa Uganda na mugenzi ushinzwe ibya ’Eac African Community’ w’u Rwanda bakoresheje imvugo zahuranyije kuri Twitter bavuga ku kibazo hagati y’ibihugu byombi.

Philemon Mateke wa Uganda yanditse – aninura – ko “yaburiye bagenzi be ko gusinya amasezerano na sekibi nta cyiza kibivamo”.

Nta gushidikanya ko yavugaga u Rwanda kuko yarengejeho ati: “Twarekuye abanyabyaha babo none batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa”.

Yongeraho ati: “Ni igihe cyo kwihorera kuri iyi migambi mibi “

Mu cyumweru gishize umuturage wa Uganda yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda arapfa, yari abaye uwa kane kuva aya makimbirane ya vuba aha atangiye.

Ubuyobozi mu Rwanda buvuga ko ari abinjira binyuranyije n’amategeko bagashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Ku ruhande rw’u Rwanda Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’aka karere ntiyatinze gusubiza mugenzi we Mateke.

Yamwandikiye ati: “umuntu wafatiwe mu mugambi wahitanye abaturage 14 hagakomereka 16 mu gihugu gituranyi yakwiye kugira ubutwari bwo guceceka abadipolomate ba nyabo bagakora akazi “

u Rwanda ruvuga ko Mateke yagize uruhare mu gutegura igitero cy’abitwaje intwaro mu kwezi kwa 10 cyahitanye abantu 14 mu karere ka Musanze mu Rwanda.

Aba ba Minisiteri 2 baraganira batya kuri Twitter mu gihe abayobozi bakuru b’ibi bihugu bagaragaje umuhate mu gukemura iki kibazo.

Mu mpera z’ukwezi gushize Perezida Museveni yohereje intumwa kuri mugenzi we Paul Kagame.

Hashize iminsi micye Uganda yarekuye bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko barengana.

Intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bibogamiye kuri buri ruhande ntabwo iracogora.

Inkuru zivuga imigirire mibi ya buri ruhande ziracyatangazwa, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga nabi uru ruhande cyangwa ruriya bitewe n’urwo babogamiyeho.

Mu kwezi kwa cyenda, inama y’intumwa z’ibihugu byombi i Kigali yanzuye “guhagarika propaganda isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga”.

Amakimbiranye ya politiki hagati y’ibihugu byombi yagize ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abaturage b’impande zombi, ibi ni bimwe mu byo abo ku ruhande .


JPEG - 42.9 kb
Olivier Nduhungirehe (ibumoso) ushinzwe ibireba akarere ku ruhande rw’u Rwanda na mugenzi we Philemon Mateke ubishinzwe muri Uganda


Muhabura.rw

  • admin
  • 24/01/2020
  • Hashize 4 years