Biracyagoye kubona imbangukiragutabara ijyana umurwayi

  • admin
  • 12/07/2017
  • Hashize 7 years

Mu gihe hirya no hino mu gihugu urwego rw’ubuzima rwitaweho, kuko umutungo ukomeye u Rwanda rufite ari abaturage barwo, mu karere ka Rutsiro, ho mu Ntara y’Uburengerazuba, habarizwa imodoka z’imbangukiragutabara 3 gusa zijyana abarwayi barembye ndetse n’ababyeyi bagiye kubyara ku bitaro, byongeye muri izo mbangukiragutabara 3 zibarizwa mu karere kose 2 ni zo zikora.

Ibi bikaba bikurikirwa n’amajwi y’abaturage bavuga ko bahamagaza imbangukiragutabara ikabageraho hashize amasaha menshi kandi umurwayi bafite arembye cyane.

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rutsiro barimo n’abajyanama b’ubuzima, bavuga ko bafite imbogamizi zikomeye z’uko iyo bahuye n’ikibazo cy’uko bafite umurwayi urembye cyane, cyangwa umubyeyi uri ku nda, agiye kubyara, bagahamagaza imbangukiragutabara ngo ize imugeze ku bitaro, bayitegereza umunsi ukira.

JPEG - 281.3 kb
Aba ni bamwe twasanze bicaye imbere y’Ibitaro bya Murunda

Aha bavuga ko ari imbogamizi zikomeye, kuko ngo umurwayi ashobora no guhuhuka kubera ko atagejejwe kwa muganga hakiri kare.

Uyu ni umujyanama w’ubuzima twasanze ku bitaro by’Akarere ka Rutsiro biherereye mu murenge wa Murunda, yagize ati: “ Nkanjye ndi umujyanama w’ubuzima, hari igihe umubyeyi aba ari kunda, tugahamagaza imbangukiragutabara, tukayitegereza umunsi ukira; ntituzi impamvu itinda, ariko muri rusange biratugora”

Akomeza avuga ko n’iyo itinze nka gutyo, wenda abaturage bagaheka uwo mubyeyi cyangwa umurwayi urembye, iyo muhuye n’imbangukiragutabara ije kubatora, n’iyo haba hasigaye metero imwe ngo mugere ku bitaro mwishyura amafaranga 5000 y’imbangukiragutabara kandi mwihekeye umurwayi mukamuzana.

Uyu nawe ni umugore twasanze kuri ibi bitaro by’Akarere arwaje umugabo we wahuye n’impanuka ari gucukura amabuye y’agaciro ikirombe kikaza kumugwira, avuga ko umugabo we yakoze impanuka, bagahamagaza imbangukiragutabara saa yine za mugitondo, ariko ikaza kubageraho saa mbiri z’ijoro, nyamara ngo umugabowe yari ameze nabi, cyane ko ubwo twamusangaga kuri ibi bitaro umugabo we yari aho mu bitaro aho abarwayi babazwe baba bacumbikiwe.

Uyu mugore n’umubabaro mwinshi yagize ati: “Umugabo wanjye ikirombe cyaramugwiriye, arakomeraka bikomeye, yari agiye no gupfa, twahamagaye imbangukiragutabara nka saa yine iza ku mugoroba nka saa mbiri. Ntituzi impamvu ituma iyo tuyihamagaje itinda kutugeraho, kandi umurwayi aba ameze nabi, hari n’igihe byanga hakaba n’ubwo abaturage bashaka ukundi babigenza bagakoresha ingobyi ya Kinyarwanda.”

JPEG - 108.6 kb
{{Dr Niringiyimana Eugene, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro bya Murunda}}

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda, ari byo by’Akarere ka Rutsiro, Dr Niringiyimana Eugene, Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, yemera ko iki kibazo kigeze kubaho mu minsi ishize, ariko ngo byari byatewe n’uko imihanda imbangukiragutabara yagombaga kunyuramo yarimo yubakwa; gusa avuga ko ngo cyakemutse bitazongera kubaho.

Yagize ati: “Mu gihe cyashize hahozemo imashini n’ibyondo, imodoka yaragendaga igasanga imashini zifunze umuhanda, zigakererwa kuhagera, ariko nubundi burigihe turabafasha, iyo ikererewe kuhagera, bibaye ngombwa cyane, icyo gihe duhita twitabaza iturutse Gisenyi, cyangwa se Kibuye ikaza kubafasha. Nubwo habayeho uko gutinda, ntabwo twagize icyo nakwita nka incident nini (ingorane zigabije) ku buryo umurwayi yabura imodoka umunsi umwe ukira, ibiri ikarinda ishira.

Naho ku kijyanye n’umubare w’imbangukiragutabara ziri mu karere ka Rutsiro, uyu muyobozi avuga ko mu Karere kose hari imbangukiragutabara 3 gusa nabwo imwe muri zo ikaba itakiri nzima, gusa avuga ko hari gahunda yo kugura izindi ndetse ngo bamaze no kuzishyura bategereje ko zigera mu Rwanda, bagatangira kuzikoresha.

Yagize ati: “Ubungubu mu Karere dufite Ambulance eshatu, nibyo iyingiyi twabaye tuyiparitse, kubera ko kuyikoresha byatwaraga amafaranga menshi kuruta ayo iri gutanga, ariko dufite isoko ryo kugura izindi nshyahsya, mu cyumweru gishize tuvugana n’uwatsindiye isoko, bari bamaze kuzipakira, dutegereje ko zigera I Kigali bakazideduwana zikaza.”

Ubusanzwe akarere ka Rutsiro, mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima gafite ibigo ngerabuzima 18, poste de sante 7, imodoka z’imbangukiragutabara 3 n’ibitaro bimwe biri kurwego rw’akarere aribyo bitaro bya Murunda.

JPEG - 275.5 kb
Ingobyi yifashishwa n’Abarwayi twasanze kubitaro bya Murunda Photo by Richard

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/07/2017
  • Hashize 7 years