Birabaje Nyabihu: Abagizi banabi batemye inka 11 z’uwarokotse Jenoside[ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyabihu buvuga ko buhangayikisijwe n’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwibasira abarokotse Jenoside mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inka 11 zose zatemwe ibitsi zishyirwa hasi ni uz’uwitwa Ndabarinze Kabera yari atunze,umunani muri zo zishobora gupfa kubera ibikomere, Juru Anastase umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu avuga ko biteye inkeke kuko byerekana ko ababikoze bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati“Mbihuje n’iminsi Abanyarwanda tugiye kujyamo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ababikoze si impanuka, ahubwo ni ukugira ngo bagaragaze ko bagikomeye ku mugambi wabo, uwabikoze Jenoside iracyamurimo, ibyo yakoze bigaragaza ko n’umuntu yamwica, bigaragaza ko bagifite ingangabitekerezo yayo no kugambirira kwangiza.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga, mu nka 11 zitemwe inka icyenda ntizishobora kuvuzwa kuko bagiye bazica imitsi y’amaguru y’inyuma.

Abazitemaguye bazisanze mu ishyamba rya pinusi ahitwa mu Kinyantozi aho Kabera yari yazishyize kuri uwo mugoroba, yagaruka kuzireba mu gitondo agasanga zatemwe.

Nubwo ntawe uremezwa ko yagize uruhare muri iki gikorwa, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza hakaba hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bakekwa batangiye kubazwa.

Abo bagizi ba nabi basanze izo nka mu ishyamba aho Ndabarinze yari yazisize ku mugoroba, asubiye kuzireba mu gitondo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yakoze ibyo.

Ati “Kugeza ubu nta muntu twari twabasha gufata mu babikoze ariko harakekwa mu baturage n’abashumba ubu tukaba twatangiye iperereza kugirango hamenyekane babikoze bagezwe imbere y’ubutabera.’’

Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu murenge wa Mulinga, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ntibiramenyekana niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.






Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years