Birababaje:Abageni basize ubuzima mu mpanuka ya kajugujugu bamaze amasaha 2 bakoze ubukwe[REBA AMAFOTO]
- 05/11/2018
- Hashize 6 years
Umugabo witwa Will Byler n’umugore we Bailee Ackerman bari bamaze amasaha 2 bemeranyije kubana akaramata,bababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera impanuka y’indege bakoze bombi bakahasiga ubuzima.
Nyuma y’ubukwe,uyu mugabo n’umugore binjiye mu ndege ya kajugujugu berekeza mu rugo rwabo mu mujyi wa Texas,bageze mu kirere ikora impanuka bahasiga ubuzima.
Abari babaherekeje babahaye amashyi ubwo buriraga indege berekeza Texas,nyuma gato bumva inkuru y’incamugongo ko aba bombi baguye muri iyi mpanuka y’indege yaguye mu majyaruguru ya Uvalde muri Texas.
Iyi ndege yakoze impanuka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu,yahitanye abantu bose bari bayirimo ndetse n’umupilote wayo.
Bamwe mu banyeshuri biganye n’aba bageni barushinze,bashenguwe n’iyi nkuru y’iyi mpanuka y’indege ndetse babasabira iruhuko ridashira mu butumwa bagiye batanga kuri Tweeter ndetse Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Uwitwa Dakota yagize ati”Si nigeze mbabara mu buzima nk’uko merewe ubu!Muruhukire mu mahoro Bailee na Will, muzakumburwa n’abatari bacye.”
Naho uwitwa Chelsea Parsons yasobanuye uburyo Ackerman Byler yari umukobwa mwiza mu bakobwa bose bo muri Texas.
Yongeraho ati”Iruhuko ridashira Bailee na Will.Mwakoze ku bukwe bwiza kandi turizera ko muzishimana mu kwezi kwanyu kwa buki mu ijuru.”
Ifoto yanyuma bifotoje bari kumwe n’umwe mu nshuti zabo
Nyuma y’ubukwe bahise binjira muri kajugujugu
Muri kajugujugu mbere yo gukora impanuka bakahasiga ubuzima
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW