Bimwe utaruzi mu bigutera kwibagirwa bikabije
- 11/11/2016
- Hashize 8 years
Abantu benshi baziko kwibagirwa bikabije biterwa no kwangirika k’ubwonko bitewe n’impanuka cyangwa indwara z’ubwonko ariko si benshi baziko umunaniro ukabije(stress) nawo ushobora gutera kwibagirwa bikabije.
Hano hari bumwe mu buryo waba wangiza uturemangingo twawe twibutsa utabizi,
1 .Umunaniro ukabije (stress)
Inyigo yasohowe na “Journal Of Neuroscience” yagaragaje ko kwiyongera kw’indwara y’umunaniro ukabije (stress) bitera ubwonko kwibagirwa gukabije.
2.Gukoresha imiti yongera imbaraga n’isinziriza
Nkuko bitangazwa na “Medical Daily” gukoresha imiti isinziriza n’iyongera imbaraga bishobora gutera kwibagirwa bikabije, gusinzira biterwa no gukoresha imiti isinziriza bitandukanye cyane no gusinzira nyakuri kuko bigabanya zimwe mu nyungu zo gusinzira bikanatuma ubushobozi bwawe bwo kwibuka bugabanuka.
3.Kutagira vitamine B12 ihagije
Kutagira vitamine B12 ihagije mu mubiri bishobora guterakwibagirwa bikabije ndetse byanatera n’indwara y’ubwonko yitwa “Dementia” vitamine B12 ni vitamine y’ingenzi umubiri ukeneye. Ishobora kuboneka mu nyama, amagi ndetse no mu bikomoka ku mata.
4.Kurwara umutwe w’uruhande rumwe (Migraine)
Hakurikijwe ibyatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi ku buzima (NHIRD) muri Taiwan, abashakashatsi bagaragaje ko indwara y’umutwe wuruhande rumwe ishobora gutera kurwara Dementia. Dementia ni indwara yo kwangirika gukabije kw’imikorere y’ubwonko bishobora gutera ikibazo ku mifatire y’ibyemezo, ku kuvuga no gukemura ibibazo.
Ushobora kuba wajyaga ugira ikibazo cyo kwibagirwa bikabije kandi uteri uzi ikibitera, ndizera ko nyuma yo gusoma ibi umenye zimwe mu mpamvu uteri uzi zabiguteraga kandi ugiye gufata ingamba zo kubyirinda.
Byanditswe naAbraham UWIMANA /Muhabura.rw