Bimwe mu byo Umunyabanga wa FERWAFA, Olivier Mulindahabi yaba arimo kuzira

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years

Mulindabigwi Olivier, wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA arafunze nyuma yo kuvugwaho imwe mu myitwarire igayitse ndetse Polisi y’u RTwanda ikaza ku mukurikirana

Olivier Mulindabigwi wari umunyamabanga mukuru wa Ferwafa

Nyuma yo kumara iminsi abazwa na Police, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Mulindahabi Olivier na we atawe muri yombi nk’uwatanze isoko hadakurikijwe amategeko aho arimo ahatwa ibibazo bikaze Ibi ni bitangazwa nabamwe bakurikirinara hafi ibikorwa by’uyubakwa rya hoteli ya Ferwafa , avuga ko ibi bitagikunze kuko uwari wahawe isoko ryo kubaka iyi Hoteli, Protais Segatabazi uhagarariye Expert CEO LTD amaze amezi abiri akurikiranyweho guhabwa isoko ku buryo butemewe n’amategeko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano zerekana ko hari ahandi yubatse amahoteli yo ku rwego rwo hejuru.

Isoko ryo kubaka iyi hoteli naryo riri mubyo azize

Umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa yabwiye muhabura.rw , ko uyu muyobozi ari guhatwa ibibazo n’abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha gusa yirinze kugira ikindi arenzaho kubyaha akurikiranyweho

Igishushanyo mbonera cya Hoteli ya Ferwafa yari yaratwaye amafaranga asaga 120000000


Nyamara amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yazize isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye bivugwa ko ryatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ntibiramenyekana niba bifitanye isano n’ibyo Mulindahari akurikiranweho.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years