Bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abanyamakuru n’Abahanzi
- 29/05/2017
- Hashize 8 years
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru, abahanzi n’abanyabugeni ndetse n’abakinnyi n’abafatanyabikorwa babo bitabiriye itorero ry’igihugu mu byiciro binyuranye.
Aba bose bahuriye mu itorero ry’Impamyabigwi (abanyamakuru), Imparirwakubarusha (abakinnyi), Indatabigwi (abahanzi) bose bari baratanze icyifuzo mu itorero ko bazaganira n’Umukuru w’Igihugu ari na we Mutoza w’Ikirenga w’Intore z’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yabanje kubagaragariza ko yi ibikorwa byiza bakora mu nzego zitandukanye barimo cyane cyane mu marushanwa kandi ngo imirimo bakora igira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Mwese tubifuriza guhora mukora uko mushoboye mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Nka Leta twishimira kubatera ingabo mu bitugu ngo mugere ku ntego zitandukanye muba mwiyemeje.”
Muri byinshi Perezida Kagame yabaganirijeho, yibanze cyane ku cyiciro cy’imikino avuga cyane gufashwa no kunoza imikorere y’uko abahagararira u Rwanda bafatwa mu mibereho yabo ya buri munsi.
Yashimangiye ku imisozi u Rwanda rufite irusha ubwiza n’ubwinshi bimwe mu bihugu bihugu bifite abakinnyi bajya bitwara neza ku Isi bitoreza mu misozi y’iwabo, mu gihe iyo mu Rwanda itabyazwa umusaruro.
Yagize ati “Benshi mu baba aba mbere ku Isi bateye nkatwe kandi n’aho baturuka hasa cyane n’iwacu. Abanyarwanda twahisemo gukora cyane tukagera kuri byinshi dukoresheje bike dufite. Mu mpano zitandukanye dufite iwacu hari byinshi twageraho mu ruhando mpuzamahanga.”
Perezida Kagame kandi yasabye ko habaho gushakisha n’abandi bifitemo impano zitandukanye kugira ngo zitezwe imbere, yizeza ubufatanye n’inkunga abifitemo ubumenyi, ubushobozi n’impano zitandukanye kugira ngo bagere kure.
Yagize ati “Impano dufite mu buhanzi, mu mikino no mu guhana amakuru ni urugero rutwereka ibishoboka. Mu bwuzuzanye, tugomba gukorana twese ari Leta, abaterankunga n’abafite impano zigatezwa imbere.”
Perezida Kagame yashimiye ikipe y’igihugu y’abatwara amagare uburyo ikomeje guhesha ishema u Rwanda, ashimira Salome Nyirarukundo uherutse kwegukana irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Kigali Peace Half Marathon, anasaba by’umwihariko ko yitabwaho kuko ahagararira u Rwanda neza dore ko yavuze ko azi ajya atereranwa kimwe n’abandi bahagararira igihugu.
Ku ikipe y’amagare ho, Perezida Kagame by’umwihariko yavuze ko asaba ko ibikoresho byabo byakwigirwa uburyo bitazajya bisabwa imisoro.
Mu mupira w’amaguru yagarutse ku kuba ku giti cye ntako atagize ngo utere imbere, ariko avuga ko atemera ko Abanyarwanda ari abaswa mu mupira ahubwo atazi ikibazo gihari, asaba ko habaho gusuzuma haba mu bayobozi, mu bakinnyi n’abandi babishinzwe.
Yagize “Impano igomba guherekezwa n’ubushake ndetse no gushishikarira kugera kure. Ikinyabupfura n’ukwicisha bugufi ni bimwe mu bifasha impano zacu kuramba no kugera kure.”
Yijeje abakora ubuhanzi ubufatanye ndetse no kubashakira amahugurwa, cyo kimwe n’abanyamakuru kugira ngo bazamure urwego rwabo.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw