Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Trump ashobora kugwa ku butegetsi

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora America yavuzweho byinshi kuva yakwemezwa nk’umukandida uhagarariye Ishyaka ry’Aba Repubulikani kugeza atsinze n’amatora gusa kuri ubu bamwe mu nararibonye muri Politiki y’Isi bakomeje guhamya ko uyu mugabo ashobora kuzarwa ku butegetsi (Agapfa cyangwa akicwa akiri Perezida)

Umushoramari Trump, udafite ubunararibonye muri Politiki watsinze amatora ndetse akanatsinda Hillard Clinton wahabwaga amahirwe ngo ashobora kuzicirwa ku butegetsi kuko benshi bahamya ko atishimiwe ndetse na Politiki ye ashobora kuzakoresha ayobora iki gihugu ngo benshi ntibayivuga ho rumwe cyane ko nk’abaturage bamwe bo muri iki gihugu bamaze gutakaza icyizere ko ubuyobozi bwa Trump butazigera burinda cyangwa ngo buharanire inyungu z’Abaturage.

Kuva, Amatora yarangira, ndetse akerekana ko Trump abaye perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yahise ashyirwa ku mwanya wa mbere w’abantu bahigwa bukware, haba imbere muri Amerika ndetse no hanze, ndetse kugeza ubu hari umwuka utari mwiza ko ashobora kwiyongera kuri bagenzi be biciwe ku butegetsi barashwe (Abraham Lincoln,James A.Garfield, William Mckinley, na John F.Kennedy)bitewe n’abashatse ku mwataka mu gihe cy’amatora batigeze bishimira uburyo Umushoramari agiye kuyobora igihugu cy’igihangange.

Dore Bimwe mu byerekana ko ashobora kwatakwa bidatinze.

- Umwe mu mpuguke mu bya Politiki akaba n’Umunyamakuru ukunda gusensengura ibya Pilitiki abinyujije ku rubuga Naiji,rwandikira muri Nigeria aherutse kwandika ngo mu minsi 4 ishize Donald Trump ubwo yarazenguruswe n’abashinzwe umutekano wa Perezida , ari kurubuga ( Stage) mu gace ka Nevada, mu bantu benshi ngo umwe mu barinzi be yabonye igisasu ariko ku bw’amahirwe bakibona kare, ndetse Trump ahita ahungishirizwa mu kazu kari kari imbere y’urubuga ( Stage)

Nyamara itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida Trump (US Secret Servise) bo batangaje ko nta gisasu cyagaragaye kuri uwo munsi. “ Nta gisasu kigeze kigaragara” nyamara ngo hari uwari wamaze kwataka ndetse yiyemeje guhitana Trump. Byanavuzwe ko yahise ahagarika ijambo maze akaza kurisubukura nyuma ho gato, ndetse yarangiza agahita ajya mu ndetse yerekeza mu gace ka Colorado.

Nyuma y’igihe gito Itsinda ryari rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump, ryahise ritanga itangazo rishimira itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida ku bwo ubwitange bagize ndetse bashimira abaturage muri Rusange. “ Ndashimira byimazeyo Ubunyamabanga bw Leta zunze ubumwe za America n’abashinzwe gushyira amategeko mu bikorwa muri Leta ya Novada kubw’ubw’umurava n’ubwitange bagize kandi mu buryo bwihuse. Kandi ndashimira abaturage bose bemeye kudushyikira mu buryo bw’indashyikirwa batigeze baryama ngo bashyire umutima hamwe kugeza twegukanye Intsinzi.- Ntamuntu ushobora kuduhagarika reka twongere tugire America yacu Igihangange.”

Uretse aho mu bikorwa by’amatora na Nyuma yaho gato Umufasha wa Trump Eric yamuhaye ibahasha yuzuyemo ibyuka byica. Nk’uko CBS news ibitangaza ngo mu byukuri icyari mu ibahasha ntikigeze gishyirwa ahagargara nyamara byaje kumenyekana ko wari umutwe w’umuryango we washakaga ku muhitana.

Nyamara FBI ikigo gishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ndetse n’itsinda rishinzwe Umutekano wa perezida (Secret Service) bahamagawe mu rugo kwa Trump mu rwego rwo kumenya neza ibyihishe inyuma y’iyo bahasha, ariko baza gusanga nta kica cyarimo, ahubwo byari ubugambanyi bwaturutse mu bandi bantu bwerekana ko isaha n’isaha bahitana Trump.

Abaturage batamushaka barimo kwigaragambya

Kuva Trump yatorerwa kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora yo ku wa 8 Ugushyingo 2016 kugeza ubu, bamwe mu baturage bahise bigaba mu mihanda hirya no hino mu gihugu bamagana Trump.

Imyigaragambyo ikorwa n’abadashyigikiye Trump igenda itangaza ko “Trump Umushoramari wimakaza ivangura ruhu, ihohoterwa ry’abagore ko adakwiye kuyobora USA.” Aba badashyigikiye Trump bakomeje kuzenguruka mu duce twose twa Leta zigize USA, cyane mu mujyi wa Washongton, ndetse no mu gace kegereye Inyubako ikoreramo ibiro bya Perezida wa America (whitehouse).

Nyuma y’amatora abari bashyigikiye Hillard Clinton ntibigeze bishimira ibyavuye mu matora, ari nayo mpamvu birirwa mu mihanga bamagana Trump. Nta gushidikanya ko hagize ubona uburyo bwo kumuhitana yabikota kandi abarwanyaga Trump ntaho bagiye baracyahari.




Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years