Bimwe mu bimenyetso 15 bishobora ku kwereka ko umuntu ukunda atari uwawe

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years

Gukunda ni kimwe mu bintu bifata umwanya utari muto mu buzima bw’abantu, niyo mpamvu iyo bitagenze neza bishobora kwica ubuzima bw’umuntu mu buryo butaziguye. Ikibabaza kurusha ibindi ni ukuba mu rukundo ariko umuntu ukunda atari uwawe cyangwa atagukunda nk’uko bikwiye.

Mu gukora iyi nkuru twifashishije urubuga rwandika ku nkuru z’urukundo Elcrema, tubona bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko umuntu muri kumwe atari uwawe cyangwa se atagukunda.

1. Hari ibintu byinshi adaha agaciro

Umuntu ugukunda by’ukuri aha agaciro buri kintu cyose cyerekeranye n’umubano wanyu, ashaka ku kwereka gahunda ze nawe ukamwereka izawe mukanungurana ibitekerezo mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Niba uwo mukundana ataba ashishikajwe no kwita ku mibanire yanyu, uwo si uwawe.

2. Ntakunda kugutega amatwi

Akenshi iyo umuntu afite uwo bakundana aba yumva yamubwira ibintu bitandukanye, yaba ibimushimishije cyangwa ibimubabaje. Niba uwo mukundana ataguha umwanya ngo akumve igihe ufite ibyo ushaka kumubwira, uwo nawe ntaba akwitayeho ku buryo wagira icyizere cy’uko ari uwawe.

3. Ntajya akugaragariza ko uri uw’agaciro

Mu rukundo rwa nyarwo buri wese aba yumva atewe ishema n’uwo bakundana ndetse akaba yanamugaragariza kenshi ko ari uw’agaciro kenshi kuri we. Niba uwo mukundana agufata nk’umuntu usanzwe, ukabona ntaho utandukaniye n’abandi bantu bose azi, uwo si uwawe.

4. Ntabwo agaragaza ko agukeneye cyane

Umuntu ugukunda aragukumbura, agukenera kenshi kurusha abandi bantu, akwisanzuraho mbese ku buryo uba uri umuntu nkenerwa buri munsi. Niba ubona kuba uhari cyangwa udahari byose ari kimwe, uwo muntu ntabwo aba agukunda byatuma ugira icyizere gihambaye.

5. Aba yumva ari wowe umukeneye cyane

Mu rukundo ni ugukenerana, umuntu utekereza ko umubuze wasara cyangwa akumva ko ari wowe gusa uhora umukenera ntabwo aba akwiriye gukundwa igihe agifite iyo myumvire, urukundo ni urwa babiri.

6. Nta ejo hazaza mwembi mutekereza

Mu gihe uri gukundana n’umuntu ariko ukaba utajya utekereza kuri ejo hazaza n’uwo muntu cyangwa nawe ubwe akaba atajya akuganiriza kuri ejo hazaza, uba uri guta igihe kuko urukundo rutagira ejo hazaza si urukundo nyarwo.

7. Arakubabaza ariko akumva ni ibisanzwe

Kubabazanya mu rukundo bijya bibaho ariko iyo umuntu akubabaza ukabona ntacyo bimubwiye biba ari ikibazo gikomeye cyagakwiye no gutuma utandukana n’uwo muntu byihuse.

8. Igihe cy’intonganya kiruta igihe cyo kumererwa neza

Abantu bakundana bagomba kuba bumvikana, n’ubwo gushwana bitabura ariko hari igihe biba bikabije ukabona igihe cyo gushwana kiba kinini kurusha ibihe byiza. Urukundo nk’uru ntirushobora kuramba.

9. Ntakubaha

Umuntu mukundana ariko ukabona ntabwo akubaha birutwa no kubireka kuko ntacyo biba bimaze.

10. Igihe kiragera ukumva waribuze

Hari igihe kigera ufite umuntu mukundana ariko ukumva ntuzi ibyo urimo mbese ukumva ntiwamenya icyo usobanurira abantu haramutse hagize ukubaza uko byifashe mu rukundo rwawe n’uwo muntu. Iyo ugeze aho wumva utamenya uko bihagaze, nta biba bihari uba ukwiye guhagarika gukomeza kwibeshya no kubeshya umutima wawe.

11. Nta bihe byiza mugirana

Abantu bamwe na bamwe bitwa ko bari mu rukundo ariko bakaba batajya banasohokana, batajya batembera, badashobora guhura ngo basangire cyangwa bagire umwanya wihariye ngo bagirane ibihe byiza. Mu gihe bimeze gutya amahirwe y’uko urukundo nk’uru rwaramba aba ari make.

12. Aguca inyuma kenshi

Kubabarira bibaho ariko iyo bihora byisubiramo ku ikosa rikomeye nk’iri ryo ku guca inyuma, uba ukwiye gufata umwanzuro ukabivamo.

13. Nta mwanya wo ku gutekerezaho agira

Kuba umuntu mukundana ntibihagije, ahubwo niba agukunda by’ukuri ashobora gukora ikintu kikugaragariza ko ahora agutekereza, akaba yakugurira nk’ikintu cyoroheje azi ukunda cyangwa n’ibindi bigaragaza ko akwitegereza, atekereza ibyo ukunda.

14. Uba wumva wakwigira uwo utari we igihe uri kumwe n’uwo muntu

Umuntu muba muri kumwe ukumva wahindutse, ukumva hari ibintu mu buzima busanzwe wakora cyangwa wavuga ariko muri icyo gihe ukaba utabikora, haba hari impamvu ibitera. Bishobora guterwa n’uko uwo muntu ubona atagukundira uko uri cyangwa se ukaba ushaka kumera uko ashaka ariko ibyiza ni ugukundana n’umuntu udatuma wumva ushaka kuba uwo utari we.

15. Ntajya agira amatsiko yo kumenya uko ubayeho n’ibindi byerekeye ubuzima bwawe

Umuntu ugukunda aba afite amatsiko yo kumenya ibyo ukunda, ibyo wanga, uko ubayeho, umuryango wawe n’ibindi bitandukanye. Igihe ukundana n’umuntu ukabona ibyo byose ntacyo bimubwiye haba harimo ikibazo kuko biba bidasanzwe.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years