Bimwe mu bigenza Perezida Kagame mu Bushinwa

  • admin
  • 18/03/2017
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bushinwa aho bageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bakakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt.Gen. Charles Kayonga.

Perezida Kagameasuye u Bushinwa nyuma y’uko mu kwezi nk’uku umwaka ushize, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’igihugu cye.

Mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa i Beijing, Perezida Kagame araza kuhahurira na mugenzi we Xi Jinping bagirane ibiganiro byitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Jinping kandi arakira Perezida Kagame bagirane umusangiro. Perezida Kagame aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, Ambasaderi Charles Kayonga n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru za leta.

Mbere y’uko agera mu Bushinwa, kuwa Gatatu habaye inama ijyanye no kureba uburyo hazamurwa ishoramari hagati y’ibihugu byombi, Rwanda- China investment Forum, yabereye muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 50 byo muri iki gihugu.

Muri iyi nama haganiriwemo ibijyanye n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego z’abikorera no mu bindi.

Umubano w’u Bushinwa na Afurika wagiye ufata indi ntera kuva mu 2000 ubwo hashyirwagaho ihuriro FOCAC (Forum for China Africa Cooperation) nk’urubuga rw’ibiganiro bigamije imikoranire.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 45, waje gushyirwamo imbaraga ndetse ukomeza gutera imbere kuva ubwo uwari Perezida w’u Rwanda mu 1995, Pasiteri Bizimungu yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu muri icyo gihe. Kuva ubwo abayobozi b’u Bushinwa bakunze kugaragaza akamaro ko kugirana umubano n’u Rwanda.

Babigaragarije mu ngendo bagiriye mu Rwanda, izibukwa cyane n’uruheruka rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’u Bushinwa [Chairman of the National People’s Congress (NPC)], Zhang Dejiang, rwabaye muri Werurwe 2016 rukurikirwa n’urw’itsinda ry’abagize ishyaka CPC (Communist Party of China) muri Mata.

Iki gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwaremezo ndetse gitera inkunga kikanaha inguzanyo u Rwanda mu bikorwa bitandukanye. U Bushinwa butanga inguzanyo ku banyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kujya kongera ubumenyi mu masomo atandukanye.

U Bushinwa mu Rwanda mu 1971

Kuwa 12 Ugushyingo 1971 wari umunsi w’ibirori, ubwo Abanyarwanda batangiraga umubano w’ubufatanye n’Abashinwa, himikwa ubuhahirane no guteza imbere ishoramari n’iki gihugu kimaze imyaka amagana kiri mu bya mbere ku Isi.

Kuva icyo gihe u Bushinwa bwatangiye gufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere yiganjemo ubuhinzi n’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo, aho ku nshuro ya mbere ibishanga byo mu rw’imisozi igihumbi byatangiye guhingwamo umuceri n’imihanda ya kaburimbo irubakwa.

Inyandiko igaragaza ibikorwa by’u Bushinwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe Iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko mu 1972 iki gihugu gituwe cyane ku Isi cyatanze miliyoni 175 z’amadolari y’imfashanyo mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, aho akenshi zakoreshwaga mu bwubatsi n’ubuhinzi.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’uruganda rwa sima rwa Bugarama muri Rusizi (CIMERWA).

Mu rwego rw’ubuzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bibiri byo ku rwego rw’akarere, ibya Masaka na Kibungo. Mu burezi, uretse gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, Abashinwa bubatse amashuri abiri, rimwe riri mu karere ka Gatsibo irindi mu ka Rulindo ryigwamo n’abakobwa gusa.

Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda. Iyo mishinga yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.

Soma inkuru ivuga uko Abashinwa batangiye kwigarurira ibikorwa bikomeye mu Rwanda kuva 1972

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/03/2017
  • Hashize 8 years