Bill Gates yatunguwe no gukurwa ku mwanya wa mbere w’abantu bakize kw’ isi

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Jeff Bezos Akaba ari n’umunyamerika washinze urubuga rwa Amazon yahize bagenzi be b’abakire ba mbere kuri uyu mubumbe, nyuma y’uko umutungo we wageze kuri miliyari 141.9$.

Uyu mutungo wa Bezos wiyongereyeho asaga miliyari 40 z’amadolari mu mezi atandatu gusa, kuko mu mpera za Ugushyingo 2017 umutungo we wose wabarirwaga muri miliyari 100 z’amadolari, nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes.

JPEG - 59.3 kb
Jeff Bezos Akaba ari n’umunyamerika washinze urubuga rwa Amazon yahize bagenzi be b’abakire ba mbere kuri uyu mubumbe

Bezos yahigitse Bill Gates washinze Microsoft wari umaze igihe ku mwanya wa mbere, ku buryo ubu amurusha miliyari 49 z’amadolari, akarusha miliyari 60$ Warren Buffet uza ku mwanya wa gatatu mu baherwe ba mbere ku Isi.

CNN yatangaje ko umutungo wa Bezos ushobora gukomeza gutumbagira kuko agaciro k’imigabane ya Amazon ari nayo ihatse ibindi bikorwa bye by’ubucuruzi, gakomeje kwiyongera ku isoko ry’imari n’imigabane.

Jeff Bezos w’imyaka 54 yashinze Amazon mu 1994, nyuma yo kwitegereza uburyo umubare w’abakoresha internet ugenda wiyongera, agatangira kwizera ko igitekerezo cye cyo kugira igururiro ry’ibitabo kuri Internet gishobora kujya mu bikorwa.

JPEG - 97 kb
Bill Gates washinze Microsoft wari umaze igihe ku mwanya wa mbere

Ubwo mu 2010 yagezega ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza ya Princeton ari nayo yizemo, Bezos yavuze ko yari ashimishijwe cyane no kubaka iguriro ry’ibitabo ribarizwaho ibisaga miliyoni, ibintu bitari gupfa gushoboka mu Isi isanzwe.

Uyu mugabo wari umaze umwaka umwe gusa ashyingiwe, ngo yagejeje igitekerezo cye ku mugore we Mackenzie wahise amushyigikira atazuyaje, nyamara umukoresha we amusaba gufata amasaha 48 yo kubitekerezaho nubwo atigeze amwumvira kuko yumvaga adatangije Amazon yazabyicuza.

Muri uyu mwaka, Amazon yaje bwa mbere mu bigo 10 ku rutonde rwa Fortune rushyirwaho 500 bihagaze neza, nyuma yo kwinjiza miliyari 177.87 z’amadolari.

Ibanzirizwa na Walmart iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Exxon Mobil, Berkshire Hathaway, Apple, UnitedHealth Group, McKesson na CVS.

Nubwo uyu mugabo akomeje gutera imbere ariko, abakozi ba Amazon ntibahwemye kugaragaza ko umushahaara bahembwa ari muto ugereranyije n’akazi bakora.

Mu minsi ishize abagera kuri 400 ba Washington Post yaguze mu 2015, bandikiye Bezos ibaruwa ifunguye, bamusaba kwereka Isi ko atari uwa mbere mu gushaka ubukire gusa, ibi akabinyuza mu kuzamura umushahara n’imibereho y’abamufasha kubugeraho.

Chief editor

  • admin
  • 19/06/2018
  • Hashize 6 years