Bigoranye ikipe ya Arsenal yishyuye Man United mu minota ya nyuma

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo, mu gihgu cy’ubwongereza habereye umukino ukomeye cyane wahuje ikipe ya Arsenal n’ikipe ya Manchester United, ukaba warangiye ikipe ya Manchester United inganya na Arsenal igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Ku mpande zombi amakipe yatangiranye imbaraga zidasanzwe, ashaka igitego gusa habura gica, ndetse ku munota wa 34 ikipe ya Manchetser United yakorewe ikosa bayima penariti, umutoza Jose Mourinho yenda kurira.

Gusa nubwo Manchester United bari bamaze kuyima penariti ntago byayiciye integer kuko yakomeje gukorana imbaraga nyinshi, ariko isanga mukeba Arsenal nawe ari maso, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa(0-0)

Igice cya kabiri ikipe zagarutse zakajije imbaraga zikomeza gusatirana bidasanzwe gusa ibitego byo byari byabaye ibyibura.

Ku munota wa 68 ibintu byahindutse maze Andre Herrera yazamukanye umupira yarahawe na Pogba maze ahereza umunya Esipagne Juan Mata maze atazuyaje aba atsindiye ikipe ya Manchester United igitego cya mbere.

Ibyishimo byabaye byinshi mu bafana ba Manchester United gusa ku ruhande rwa Arsenal biyiha imbaraga zo gukomeza gukora cyane ari nako Olivier Giroux asimbura Mohamed Elneny.

Ku munota wa 89 Olivier Giroux winjiye asimbuye ahawe umupira na Chamberlain maze atazuyaje ahita yishyura igitego Arsenal iba inganyije na Man u Igitego kimwe kuri kimwe

Umukino urinze urangira ikipe ya Arsenal inganyije n’ikipe ya Manchester United igitego kimwe kuri kimwe


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years