Big Bang niwe uyoboye abandi mu mashusho y’Indirimbo zavuzweho byinshi muri 2015- “Urutonde”

  • admin
  • 23/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuziki Nyarwanda ugenda uhindura isura ndetse ukava ku ntambwe ujya ku yindi aha kandi n’abahanzi Nyarwanda nabo bagenda bigaragaza mu mpano zabo ariko nanone ku rundi ruhande bamwe mu bakunzi b’umuziki nti bahwema kugenda bavuga ko umuco wo ugenda ubirenganiramo aha ariko nta watinda kuvuga ko abahanzi Nyarwanda abo bagenda barushaho kwambutsa imbibi ibikorwa byabo umunsi ku munsi.

Mumpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo uyu musore ukizamuka muri muzika nyarwanda uzwi ku mazina ya Big bang nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise Selfie yanashyize hanze amashusho y’indirimbno ye ya Kabiri yise Chilling day ,amwe mu mashusho yaba yaravugishije benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda kubera uburyo butari bumenyerewe hano mu rwanda akozemo. Uwizeye Aristide uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Big Bang ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka bitezwe ho impinduramatwara mu inyana ya Dance hall. Uyu musore w’imyaka 21 nyuma yo gutangira kuririmba mu mwaka wa 2011 akaza kubangamirwa cyane n’uko yavangaga umuziki n’amasomo ye kuri ubu yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika n’ingufu zidasanzwe.

Reba urutonde rwa Video z’abahanzi nyarwanda zavuzweho cyane

1.Chiling day by Big bang

:iyi ndirimbo yateje amagambo kubantu benshi bayirebye kubere uburyo uyu musore yakozemo amashusho ye kuburyo butari bumenyerewe hano mu Rwanda benshi bavugako bihabanye n’umuco nyarwanda

2.Ancilla remix by Urban boyz

iyi ndirimbo itsinda urban boyz ryayisubiyateje amagambo kuburyo minisiteri y’umuco yafashe umwanzuro wo guhagarika amashusho yayo kubera uburyo bayakoze

3.Welcome to bed by Dr Jiji

Uyu muhanzi benshi bakunze kwita ladies lover ni umwe mu bahanzi hano mu rwanda bazwiho gukora amashusho arimo abakobwa bafite imyambarire ihabanye n’umuco nyarwanda,iyi ndirimbo nayo amashusho yayo yahagaritswe na Minisiteri y’umuco na siporo ,dore ko iri no mundirimbo za sakujwe cyane mu bitangazamakuru bya hano mu rwanda ndetse n’ibindi mpuzamahanga.

4.Antere ibuye by Ama G The Black,Melody ft Dr Jiji

urebye amashusho y’iyindirimbo ntiwabura guhamyako aba bahanzi batambikiriye umuco nyarwanda buri wese uzi kirazira yavugako abakobwa bagaragaye muri ayamashusho bari batambikiriye gusa iyi yo ntiyigeze ihagarikwa n’ababishinzwe.

5.Unanitaka by Sunny

Uyu mwana w’umukobwa ukizamuka nawe nyuma yo kuva ku mugabane w’uburayi yagarukanye imico y’abazungu bigaragara no muri video yakoze aho yagaragaye mu mshusho yambaye bikini ibintu bitamenyerewe cyane hano mu rwanda mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/02/2016
  • Hashize 8 years