Bidasubirwaho visi perezida wa mbere wa Rayon Sports yeguye

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years

Mu itangazo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwashyize ahagaragara bwemeje amakuru yavugaga ko visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports,Twagirayezu Thaddee, yeguye ku mirimo ye.

Yari amakuru atari afitiwe gihamya aho yagiye atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda ndetse n’umuyobozi wa Reyon Sports,Sadate Munyakazi,abajijwe kuri ayo makuru avuga ko nawe atari yayamenya.

Ati “ Ntabyo nzi.Turikwitegura umukino wa Bugesera uyu munsi saa kumi n’ebyiri.”

Gusa nyuma gato y’uko izo nkuru zagendaga zicicikana zivuga ko Twagirayezu yeguye mu ibanga,ubuyobozi bwa Rayon Sports bubicishije kuri Twiter bwemeje iby’aya makuru buvuga ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu mugabo.

Ngo nyuma y’uko iyo baruwa yakiriwe,kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira hahise haterana inama y’igitaraganya ya komite bemeza ubwegure bwa Twagirayezu banamushimira ubwitange yagize igihe amaze mu buyobozi bw’iyi kipe y’ubururu n’umweru.


Si ubwa mbere Twagirayezu ashaka kwegura gusa ngo agahendahenwa na bamwe mu bavuga rikijyana ba Rayon Sports bakamusaba kwisubiraho.

Abazi Twagirayezu bavuga ko ari umugabo w’inyanngamugayo, uzi gukora, bigoye kumwuva mu matiku. Azwiho kugira ubupfura no kuba inshuti y’abakinnyi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/10/2019
  • Hashize 5 years