Bidasubirwaho umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) agarutse i Kigali nyuma y’imyaka 6

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bidasubirwaho umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) agarutse i Kigali nyuma y’imyaka 6 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi azaba azanywe na East African Promoters (EAP) isanzwe inategura irushanwa rya Gumu Guma Super Star.

Iki gitaramo kizitabirwa n’umuhanzi The Ben ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo yise ‘Babibi’ . Iki gitaramo kizaba ku wa 1 Mutarama 2016 i Remera mu marembo ya Stade Amahoro aho azaba afatanyije na Charly na Nina, Yvan Buravan ndetse na Bruce Melody n’abandi.

Muri iki gitaramo kwinjira azaba ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro na bitanu mu myanya isanzwe.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou mu myidagaduro yo mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa EAP isanzwe itegura PGGSS nawe yemeje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha The Ben azaba ari mu Mujyi wa Kigali.

Ikirango kigaragaza ko The Ben azaba ari mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2017
Yanditswe na MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 8 years