Beyonce yatanze ubusobanuro bwa alubumu ye nshya “Lemonade” ndetse n’Impamvu yamuteye kuyita atya

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Beyonce, umuhanzikazi guturuka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umugore wa Jay Z yashyize hanze alubumu y’indirimbo ze maze ayita “Lemonde” aho ngo yashakaga gushunja umugambo we ko amuca inyuma.

E!News dukesha iyi nkuru ivuga ko Beyonce yakoze iyi alubumu mu rwego rwo gukebura Jay Z ku bikorwa akora byo kumuca inyuma maze uyu mukunzi we nawe aramwumvira ngo aho yahise afata n’icyemezo cyo kumufasha gutegura iyo alubumu. “Bari bafitanye ibibazo bimaze igihe kirekire”. Ibi ni ibyatangajwe n’abantu ba hafi b’uyu muryango. Bari bafitanye ubwumvikane buke aho byageze n’aho bamera nk’abatakivugana.” Beyonce ubwe ntiyari akizera Jay Z ku buryo byari binamukomereye kubyakira. “Bagiye bashaka abajyanama benshi bo kubafasha gukemura ibibazo byabo, nyuma biza no kubahira kuko babafashije kwiyunga.”

Iyi alubumu “Lemonade” yari iy’akababaro n’agahinda kuko yari imeze nk’isaba gatanya ariko nyuma byaje guhinduka. Undi muntu mu baba muri uru rugoyagize ati “yaramufashije cyane. Yumvise impamvu ndetse n’intekerezo z’umugore we, nyuma bariyunga. Yicishije bugufibnk’umuntu w’umugabo. Beyonce niwe rukundo rw’ubuzima. Niyo mpamvu yakora icyo aricyo cyose kubwe.” “Jay Z yagize uruhare mu itunganywa ry’iyi alubumu kandi azi indirimbo zose zikubiyemo ko zizajya ahagaragara, azi amagambo yazo. Ninukuvuga ko ari mu bantu bagombaga kwemeza ubuziranenge bwayo mbere y’uko ijya ahagaragara. Aba bantu bombi ni abahanga cyane muri business kuko bo ntibareba ibyo abantu bavuga ahubwo idorali binjiza mu rugo rwabo riruta ibindi byose.” Andi makuru avuga ko Beyonce yatunguwe cyane n’uburyo ibintu byose byakemutse. Yarabyishimiye cyane hamwe n’umuryango we. Ubwo uyu mukobwa yateguraga iyi albumu, yari azi ubutumwa agiye gutanga hanze muri rubanda ndetse n’uko birakirwa. Yari azi neza ko abazumva ibikubiye mu ndirimbo ziriho bazasesengura buri jambo. Muri make yashakaga kwerekana amarangamutima y’umugore mu gihe ababaye.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko iby’uko Jay Z yamucaga inyuma yari afite uko abiziho kuko yumvise akababaro afite akamugarukira. Ikindi kandi hagati ya bombi, mbere y’uko hari ushyira indirimbo hanze, abanza kuyumvisha mugenzi we bakungurana ibitekerezo kuko iyo bageze muri muzika ubufatanye buba bwose kurusha mu bindi byose.


Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years