Beyonce ngo yiteguye kugaragara muri gahunda ya Hillary Clinton kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Ohio!
Uyu muhanzikazi w’imyaka 35, aziyongera ku mugabo we Jay Z mu bijyanye n’amatora no gushyigikira umukandida w’aba Demekorate nk’uko bikeshwa CBS News reports.
Beyonce na Jay Z kandi bazanafasha Hillary muri iki gikorwa ubwo azaba ari muri Cleveland State University mu kumushakira amajwi cyane ay’aba African-Americans. Abandi bitezwe ni muri iki gikorwa ni Katy Perry na John Legend
Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw