Bernard Makuza yitabiriye ibirori by’imyaka 54 Uganda ibonye ubwigenge

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Sena mu Rwanda Bernard Makuza yitabiriye umuhango wo kwizihiza ku nshuro ya 54 igihugu cya Uganda kimaze kibonye Ubwigenge, muri ibi birori Senateri Makuza akaba yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Imyaka 54 irashize Uganda ibonye ubwigenge, ndetse itariki ya 9 Ukwakira, ni umunsi ngarukamwaka Abagande bateraniraho bishimira ko bigobotoye ubukoloni bw’Abongereza bari barimo kuva mu 1894.

Kuri iyi nshuro ya 54, Leta y’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye na Uganda, yohereje Perezida wa Sena Bernard Makuza guhagararira Umukuru w’Igihugu nk’uko bigaragara ku rukuta rw’Inteko Ishinga Amategeko rwa Twitter.

Mu kwizihiza uwo munsi i Kigali hakomojwe ku budakemwa bw’umubano w’ibihugu byombi.

Mu mugoroba w’itariki ya 8 Ukwakira 2016, Abaturage ba Uganda batuye mu Rwanda bahuriye muri Kigali Serena Hotel bizihiza umunsi w’ubwigenge bwabo, aho icyo gihugu cyari gihagarariwe na Ambasaderi Richard Kabonero mu gihe Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Mu magambo yahavugiwe, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yagarutse ku budakemwa bw’umubano w’ibihugu byombi, aho yagaragaje ibyo bisangiye nk’ibikorwaremezo, ubuhahirane mu by’ubukungu n’ibindi.

Ambasaderi Kabonero yagarutse ku kuba Uganda ifasha u Rwanda kugendanirana n’u Burayi, aho Sosiyete y’indege RwandAir yifashisha ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe mbere yo kwerekeza i Londres mu Bwongereza n’ahandi, ibyo bikorohereza Abagande mu ngendo.

Agaruka ku by’ibikorwa remezo, Amb.Kabonero yagize ati “Mu mezi make turateganya kurangiza umuhanda wa Ntungamo – Mirama, ukazaba ari umuhanda ugezweho wambukiranya imipaka.”

Yanongeyeho ko bidatinze hazatahwa ku mugaragaro ibiro by’umupaka wa Mirama – Kagitumba, ibyo bikazagirira akamaro u Rwanda na Uganda mu buhahirane bukorerwa mu muhora wa ruguru.

Minisitiri Busingye ku ruhande rw’u Rwanda, yijeje umuhate mu kurushaho kunoza umubano w’ibyo bihugu byombi, ati “Twishimira cyane umubano wa Uganda n’u Rwanda. Twafatanyije kwigobotora ibihe bikomeye, kandi twegukana intsinzi.” Yongeye ko n’ufite ubumuga bwo kutabona yabona umurava w’u Rwanda mu gushyira hamwe kw’ibihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba.

Yanashimye ubufatanye bw’ibihugu byombi haba mu by’ubucuruzi, umutekano, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ingufu n’ibindi.

Yanagaragaje ko hagize n’ikibazo kivuka, u Rwanda rwiteguye guhita rufata iya mbere rukegera Uganda kugira ngo gikemuke bwangu mu nyungu z’ibihugu byombi.

Uganda yabonye ubwigenge kuwa 9 Ukwakira 1962, icyo gihe Apollo Milton Obote akaba yari Minisitiri w’Intebe, ari na we waje kuba Perezida wa mbere wa Uganda mu 1966.

Yaje guhirikwa ku butegetsi na Idi Amin mu 1971, ariko na we abusubirana muri izo nzira mu 1980.

Milton Obote kuvanwa ku butegetsi, ubwo Kaguta Yoweri Museveni n’Ishyaka rye NRM ryatsindaga intambara yiswe iy’igihuru (Bush War) bakabohora abagande ubutegetsi bw’igitugu bari bamazeho imyaka igera kuri 23.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years