Benzige umuvugizi wa Kigeli V yavuze ko bidashoboka ko yatabarizwa mu Rwanda

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Boniface Benzige umuvigizi w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatangarije ijwi ry’Amerika ko bidashoboka ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda kuko ngo yasize agennye ko natangira mu mahanga atazatabarizwa mu Rwanda. Kigeli yari amaze imyaka irenga 50 mu buhungiro mu mahanga, abo mu muryango we baherutse gutangaza ikifuzo cyabo ko yatabarizwa mu Rwanda.

Kigeli yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 aho yari atuye mu mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia hafi cyane ya Washington, D.C azize izabukuru.

Kuva icyo gihe kugeza ubu habayeho kutumvikana hagati y’abo mu muryango we bari mu Rwanda n’ababanaga nawe bari mu mahanga.

Boniface Benzige yabwiye ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere nijoro ko nubwo bataremeza neza aho Umwami azatabarizwa ariko kumutabariza mu Rwanda bidashoboka kuko atabisabye akiriho.

Benzige ati “twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora n’aho baba babishaka nk’umuvugizi w’umwami nabasobanuriye neza ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi mu muco no mutageko ya leta ngira ngo ijambo rya nyuma ry’umuntu bakurikiza ikintu umuntu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite.”

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years