Benshi Bapfiriye mu myigaragambyo, ubwo bajyaga mu birori

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years

Abantu 24 nibo bapfiriye muri iyo myigaragambyo mu bihumbi n’ibihumbi by’abantu bari bagiye kwizihiza ibyo birori by’Idini Hindu mu majyaruguru y’Ubuhinde, muri Leta ya Uttar Pradesh.

Mu nkengero z’umujyi wa Varanasi utuyemo abanyedini ry’Abahindu, abandi 24 bahakomerekeye muri iyo mirwano yahitanye benshi.

Umuyobozi wa polisi yavuze ko abahamya b’idini b’ukuri 3,000 bari bateganyijwe ko bari bugere muri ibyo birori, ariko ngo ibihumbi 70,000 by’abantu bari bitabiriye ikirori cya Hindu.

Benshi mu bakomerekeye muri iyo mirwana ngo bameze nabi cyane ubwo bari kwitabwaho mu bitaro. Ngo muri 19 bitabye Imana, 14 ni abagore.

Raj Bahadur yabwiye Igitangazamakuru cy’Itangazamakuru cyitwa “Press Trust” cy’Abahinde ko nyuma yuko polisi ivana abantu bari kuri icyo kiraro cyabereyeho imyigaragamyo, hari ibihuha byaje bihwihwiswa ko cyacitse abantu bagatangira kwirukanka bajya gutabara.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, yatangarije Ikinyamakuru cyitwa “The Times” ko iyo miryango yagize ibyago ko yahawe amarupi (rupee) 200,000 rupees akoreshwa mu buhinde.

Aya mafaranga ari mu ma yero (Euro £) £2,460; n’Amadorali §2,997 yo gufata mu mugomgo abo bagize ibyago bagapfusha ababo.

Mr. Modi yanditse kuri tweeter agira ati, “navuganye n’abayobozi bakuru ko bagomba gukora ibishoboka byose bagafasha abo bagiriwe nabi mu mujyi wa Varenasi”.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years