Bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi.

Paul Kiirya, w’imyaka 55 na Kagoda Malinzi w’imyaka 40 bari bamaze igihe bapfa abagore.

Byatangiye Kiirya ajya kurega murumuna we Malinzi kuri sitasiyo ya polisi ya Kamuli avuga ko yamutwaye umugore bafitanye abana 11.

Ati “Nshaka gusubirana umugore wanjye, tumaze imyaka 32 tubana, dufitanye n’abana 11. Sinshaka kumubura!”

The New Vision ivuga ko umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Dennis Mudyope ahamya ko basanze Kiirya ari we wabanje gutwara umugore wa murumuna we mu Kuboza kwa 2016.

Icyo gihe ngo Malinzi yari yirukanye umugore we Proscovia Namugaya w’imyaka 35, Kiirya amaze kubibona ahita amukodeshereza icyumba amugira umugore wa kane.

Malinzi amenye ko mukuru we amutwaye umugore, yagerageje kumucyura ariko undi aranangira, nawe ahita afata umwanzuro wo gutereta umugore mukuru wa Kiirya.

Muri Mutarama, Malinzi ngo yari amaze kugera kure atereta umugore wa mukuru we, Katirini Nabirye, ahita amujyana bajya kubana, aha ngo Kiirya akibikozwa byamuriye ahantu, ajya gutanga ikirego kuri polisi.

Polisi yabajije Nabirye niba yasubirana n’umugabo we Kiirya ariko aranga ati “Nimumveho! Imana yasubije amasengesho yanjye. Nari maze imyaka 12 ntotezwa mu rugo rwa Kiira.”

Nabirye avuga ko Kiira yamucaga inyuma akarongora abandi bagore, abakoreshereza inzu. Ngo yari yaratinye kugenda kubera amahane y’umugabo we.

Gusa Kiirya we asanga murumuna we amuteye igikomere atazibagirwa ati “Malinzi yakuriye mu rugo iwanjye. N’umugore wanje yajyaga amwuhagira akiri umwana. Ni gute bishoboka ko yaba umugore we? Agomba kungaruria abana.”

Nyuma yo kubona ko aba bagore batifuza gusubirana n’abagabo babo bahoranye, Polisi yafashe umwanzuro ko abo bagabo bagurana abagore bya burundu kuko n’ubundi abana babo bafitanye isano ya hafi na buri umwe muri bo.

JPEG - 88.4 kb
Kiirya n’umugore we Katirini Nabirye na Kagoda Malinzi n’Umugore we Proscovia Namugaya



Yanditswe na Albert Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years