Bebe Cool yakozwe mu jisho n’umuherwe none nawe yahise afata icyemezo ntakuka

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Moses Ssali uzwi ku izina rya Bebe Cool yakozwe mu jisho na Sudhir Ruparelia, Umu Milliyoneri wo muri aka karere dutuyemo ka Afurika y’u Burasirazuba bituma Uyu muhanzi afata icyemezo cyo kubaka inzu ye yari imaze imyaka n’imyaniko yaramunaniye kuyuzuza

Ibi byabaye ubwo Bebe Cool yajyaga gufata amashusho y’indirimbo ye iheruka mu mujyi wa Kampala kuyafatira mu rugo rw’uyu Sudhir Rupareila. abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze uyu muhanzi yagaragaje ko atari azi neza kuntu biryoha kugira inzu yawe bwite, Bebe Cool yabivuze muri aya magambo : “Ndashimira Imana yampaye impano y’inshuti mfite kuri uyu munsi ariko uyu mugabo we ni agatangaza kuko yarankunze akunda ibikorwa byanjye ndetse agashimishwa no kumbona nkora ibyiza , Wakoze Dr Sudhir, ku wa mbere nagiye gufata amashusho y’indirimbo yanjye nshya murugo iwe I Kolola mu mujyi wa Kampala. Namaranye nawe amasaha abiri yose tuganira ku buzima busanzwe ndetse no kubucuruzi hano muri Uganda, icyo bisaba ndetse n’umwanya byamutwaye kugirango agree kuri ubu bukire bwose afite. Ariko igitangaje ni uko uyu Mr Sudhir afite amateka adasanzwe yatumye agera kuri ibi byose afite”

Ibi kandi bibaye bikurikira umwaka wa 2013 aho uyu Bebe Cool yigeze guhangana n’abahanzi bagize itsinda rya Good Life (Radio na Weasel) mu gitaramo cyari cyabaye kigamije guhanganisha abahanzi bamaze kugera kubikorwa by’indashyikirwa akavuga ko we icyo abarusha ari uko agiye kubaka inzu ye bwite ariko ayo mafaranga yaje kuyashyira mu yindi mishinga. Gusa nyuma uyu muhanzi yaje gutangaza ko muby’ukuri nta nzu agira n’ubwo yari yarabisezeranije abafana ko nawe agomba kugira inzu ye bwite.
Aha Bebe Cool Yatangaje ko atagira inzu

Bebe Cool akaba kuri uyu munsi yongeye gukangurwa n’Inama yagiriwe n’uyu muherwe ukomeye muri aka karere ka Afurika y’u Burasirazuba Dr Sudhir Rupariela nawe akaba ashaka kwinjira mu Bantu bafite inzu zabo bwite kuko yabonye ko ari byiza kuba iwawe.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years