Bazahomba bikomeye kandi murabizi ko ibyo mvuga bijyana n’ingiro-Perezida Kagame
- 14/11/2019
- Hashize 5 years
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaburiye abantu bose bashaka kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bazahura n’akaga gakomeye kuko umutekano u Rwanda rufite rwawugezeho runyuze mu bintu bikomeye.
Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, harimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu ngabo z’igihugu.
Abarahiye kuba abaminisitiri barimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.
Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira; Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izo nshingano zikomeye, aboneraho kubifuriza imirimo myiza.
Bazahomba bikomeye kandi murabizi ko ibyo mvuga bijyana n’ingiro
Perezida Kagame muri uyu muhango wo kwakira indahiro z’abo bayobozi mu ijambo yabagejejeho,yageze ku kerekeranye n’umutekano aragishimangira avuga ko kintu na kimwe gishobora kuwuhungabanya.
Ati “Umutekano rero ubu aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe, ko nta n’igishobora kuwuhungabanya.”
Umukuru w’igihugu yaburiye bamwe mu bari mu Rwanda bibereye mu buryohe bw’umutekano igihugu gifite ndetse baba baragiriwe imbabazi nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye ko bazahura n’akaga gakomeye.
Ati”Muri make, ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ubwigenge, natwe ubusanzwe dushaka, kuko ni inshingano zacu kumenya ko hari demukarasi, amahoro, ubwigenge n’amahoro mu gihugu cyacu”.
Akomeza agira ati “Abo bantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, bazahomba bikomeye, kandi murabizi ko ibyo mvuga bijyana n’ingiro […] Muraza kutubona.”
Perezida Kagame yavuze ko abo bose bazakomeza guteza ibibazo bakina ku mutekano Abanyarwanda bameneye amaroso ndetse baranagize n’uruhare muri Jenoside bakabarirwa ariko kwisubiraho bikananirana,yemeza ko ikizakurikiraho ari ukuzashyirwa aho bakwiye kuba bari.
Ati”Abantu bose babirimo, baze bisobanure vuba na bwangu. Ntushobora kuba uri hano ubona ku mutekano twameneye amaraso imyaka myinshi, ngo nurangiza ukore ibintu biduteza ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba uri.
Abantu bagize uruhare muri Jenoside, bakomeza gukina iyo politiki n’iyo ngengabitekerezo, barafunzwe nyuma barafungurwa, twarabababariye, hanyuma bagatangira kongera gukina iyo mikino! Tuzabashyira aho mukwiye kuba muri”.
Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi barahiye ko atari ngombwa kubibutsa inshingano zibategereje kuko basanzwe bazizi, kandi zihora zisubirwamo buri gihe ababwira kandi ko abizeye, ku buryo ibyo Abanyarwanda babategerejeho bazabikora, abasaba kuzakora uko bashoboye bakuzuza inshingano bahawe.
- Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzatanga ikiguzi icyo ari cyose ariko umuteka warwo n’Abanyarwanda ugasugira ugasagamba
Chief Editor/MUHABURA.RW