Bavugamenshi yasanzwe ari mu mugozi mu cyumba ya pfuye

  • admin
  • 31/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017 Bavugamenshi Mathieu uri wo mu mudugudu wa Ndabereye akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha bamusanze ari mu mugozi bikekwa ko yaba yiyahuye.

Urupfu rwa Bavugamenshi rwamenyekanye mugitondo ubwo umwana w’ yari agiye gufata ibikoresho byo ku ishuri mu cyumba asanga se ari mu mugozi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire Joie, yabitangarije itangazamakuru.

Yavuze ko Bavugamenshi Mathieu yari afitanye imibanire myiza n’umugore we akomeza avuga ko , mu ijoro ryacyeye yari yaraye mu cyumba cye mugitondo umwana agiye gufata amakaye asanga Bavugamenshi Mathieu yiziritse ku mugozi agerageza kuwumanura mo aziko akiri muzima ariko asanga yashizemo umwuka.

Yavuze ko uburyo bw’itumanaho bwagoranye, abaturage bashyingura ngo uwo mugabo Polisi itarahagera ngo ijyane umurambo gukorerwa isuzuma kwa muganga.

Bavugamenshi Mathieu yahise ashyingurwa ariko nta suzuma rya muganga ryakozwe ngo hamenyekane icyamwishe. Inzego z’ibanze ni zo zatanze uburenganzira bwo kumushyingura, zemeza ko yiyahuye.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/08/2017
  • Hashize 7 years