Batatu bakekwaho gukorana na IS batawe muri yombi

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years

Leta y’u Budage yataye muri yombi abagabo batatu bafite inkomoko muri Syria bakekwaho gukorana na IS

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 16 kugeza kuri 26 bafatiwe muri mujyi wa Schleswig-Holstein mu ntangiro z’iki cyumweru muri uku kwezi kwa Nzeri 2016 nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Thomas de Maiziere, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bashobora kuba bafite aho bahuriye n’ibyihebe byateguye bikanashyira mu bikorwa ibitero by’I Paris byhitanye ubuzima bw’abantu amagana mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2015.

Nk’uko bigaragara ku mpushya z’inzira aba bagabo bafite, Mahir al-H w’imyaka 17, Ibrahim M ufite 18 na Mohamed A w’imyaka 26 ngo bombi bagenderaga ku mpushya z’inzira (Passport) zitemewe cyane ko zitari zujuje ibyngombwa, aba bagabo kandi banyuze mu bihugu nka Turukiya ndetse n’Ubugereki aha hose bakaba baragenderaga kuri izi mpushya z’inzira zitujuje ibyangombwa.

Inkiko zo muri iki gihugu zagaragaje ko aba bagabo n’ubwo batari bahamwa n’icyaha ariko ibimenyetso bigaragaza ko bakwiye gukorerwa iperereza ryimbitse cyane ko basanzwe bafite ibyangombwa by’ibihimbano, aha kandi byemejwe n’uhagarariye urukiko rukuru mu Budage aho yavuze ko umwana w’imyaka 17 aba ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Kanda unyure hano ubone ubudahangarwa bwa Islamic State

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years