Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

  • admin
  • 29/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda yafashe abashoferi b’imodoka ebyiri n’umukanishi bakurikiranyweho guhindagura ibyuma by’imodoka zabo bagamije kubona icyemezo cy’igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka zabo mu buriganya.

Abakekwa ni Claudien Nsabimana , Dismas Ndisanze bombi b’arabashoferi na Eric Mwumvaneza w’umukanishi, bose ejo beretswe itangazamakuru, ku kigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyiri i Remera.

Ababashoferi babiri bakurikiranyweho gutira no gukodesha ibyuma by’imodoka mbere yo kuzana imodoka zabo mu isuzuma , bakabikuramo nyuma yo kubona icyemezo cy’igenzura.

Nsabimana na Ndisanze bombi batwara za Fuso , mbere zikaba zaratwarirwaga ibumoso ubu zikaba zihinduye zitwarirwa iburyo ari nako mu Rwanda bimeze.

Polisi itangaza ko izo modoka zahinduwe ubundi zigira icyuma kiba kitujuje ubuziranenge.Aba bashoferi rero bakaba bari barabimenye ariko bagikuramo maze batira icyemewe kugirango bakoreshe igenzura nta kibazo, nyuma ngo bazasubizemo cya cyindi kitemewe.

Icyo cyuma kitwa “drag link” kiboneka mu modoka nini n’izitwara abantu benshi kikaba gihuza icyuma cyongera umuvuduko n’icyo umushoferi afata ayoboye ikinyabiziga.

Nk’uko Mwumvaneza abitangaza, ngo umukanishi yafashwe ahindura kiriya cyuma aho agira ati:” Ibi bikorwa n’abashoferi bose ba Fuso batugana badusaba kubahindurira kiriya cyuma ngo bibonere icyemezo cy’igenzura ariko nkaba ngira inama bagenzi banjye kureka ibyo bikorwa kuko byabateza ibibazo.”

Nsabimana, umushoferi wa Fuso RAC 471 I yemera ko yari azi ko ibyo yakoraga binyuranyije n’amategeko y’ibisabwa ngo umuntu abone icyemezo cy’igenzura ubwo yagiraga ati:”Ndahamagarira bagenzi banjye kubireka kubera ko ibivamo atari byiza na mba.”

Avuga kuri aba bafashwe, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kabanda , yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari abatira cƴangwa bagakodesha ibyuma kugira ngo bibonere icyemezo cy’igenzura hakaba hariho ibikorwa byo kurwanya imigirire imeze ityo.

CIP Kabanda yagize ati:“Ukora ibi bintu wese agomba kumenya ko ari icyaha, Imodoka nyinshi zifite ibi bibazo ni nazo zikunze kugira impanuka ,ibi bikaba bikomoka ku mikorere nk’iyi inagira ingaruka ku buzima bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko Polisi yatangiye gukurikiranira hafi imodoka zikekwaho guhindura ibyuma ngo zibonere icyemezo cy’igenzura.

Aba bafashwe bashobora kuzakatirwa igifungo cyagera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana , kandi CIP Kabanda atangaza ko hari ibindi bihano bateganyirijwe birimo gufatira imodoka kugeza igihe urubanza rwabo ruzarangirira.

Aha yagize ati:” Twamaze kubambura icyemezo cyabo cy’igenzura kandi turimo gukorana n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RURA ngo banamburwe icyangombwa cy’ubwikorezi. Ibyo ni ibihano biremereye ariko byakwirindwa umuntu akoze icyo amategeko asaba.”

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/09/2016
  • Hashize 8 years